Mu Mibare: Ingengabitekerezo Ya Jenoside Yari Yifashe Ite Mu Myaka 3 Ishize

Mu gihe hasigaye iminsi itanu ngo Abanyarwanda bongere kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha byahaye gasopo abakora ibyaha bifitanye isano no kuyihakana no kuyipfobya.

Mu bihe bitandukanye no mu myaka ine ishize, mu bice by’u Rwanda havuzwe abantu bakoze ibyaha ubugenzacyaha buvuga ko bifitanye isano no gupfobya Jenoside no kuyihakana.

Muri byo harimo kuterekana aho abantu runaka bataye imibiri, bikagaragara ko bahiyishe nkana, gutama inka n’imyaka y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho, kwandika inyandiko zibatera ubwoba cyangwa zigamije kubahungabanya n’ibindi.

Tumwe mu turere byagaragayemo ni Kicukiro, Nyabihu, Bugesera, n’ahandi.

- Advertisement -

Muri 2017 hari abantu bitwikiriye ijoro batema inka y’umugabo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Karere ka Kicukiro.

Nyuma yaje kuremerwa na bamwe mu barokotse Jenoside barimo abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza bibumbiye muri GAERG.

Mu karere ka Bugesera hari umuntu washyize urwandiko ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama rwanditse ruti: ‘TUZAHORA TUBIBAGIRWA’

I Nyabihu naho hari umugabo watemye inka nyinshi z’umugabo wari uzororeye mu rwuri ruri mu ishyamba rya Gishwati.

Hari n’ahandi abantu bitwikiraga ijoro bagatema urutoki cyangwa bakarandura imyaka iteye mu isambu y’uwarokotse Jenoside.

Hari n’abarokotse Jenoside bishwe. Ikindi ni uko hari abakoresha imbuga nkoranya mbaga bagapfobya cyangwa bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Imibare itangwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ivuga ko muri rusange biriya byaha byagabanutse guhera muri 2018.

Uyu mwaka nibwo icyaha cy’ingengabitekerezo n’ibifitanye isano nayo byabaye byinshi kuko byari ibyaha 542.

Imibare yerekana ko muri 2017, habaruwe ibyaha 497, muri 2018 habaruwe ibyaha 542, muri 2019 habaruwe ibyaha 527 n’aho muri 2020 habaruwe ibyaha 530.

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko kugabanuka kwa biriya byaha kwatewe n’uko Leta yashyize ingamba mu guhana ababikora n’ubujyanama butangwa kugira ngo abantu babyirinde.

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isani biteganywa mu Igazeti ya Leta No 25 yo muri Nzeri, 2018

Dr Thierry B Murangira, uvugira RIB
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version