Mu kiganiro yaraye ahaye ABC News, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko abantu baherutse guhanuka mu ndege y’ingabo z’Amerika bashaka ko ibajyana muri Amerika batahanutse ku wa Mbere tariki 16, Kanama,2021 ngo byabaye ‘mu minsi itanu yabanje.’
Nicyo kiganiro cya mbere Perezida w’Amerika yatanze kuva Abatalibani bafashe ubutegetsi i Kabul muri Afghanistan.
Ku wa mbere nibwo amashusho y’abantu bahanukaga mu ndege y’ingabo z’
Amerika yari yaje kujyana bamwe mu banya Afghanistan muri Amerika yagaragaye.
Iriya ndege ya rutura yo mu bwoko bwa Hercules yatwaye abaturage ba Afghanistan bafashije Amerika ubwo yari mu rugamba muri kiriya gihugu ariko hari abandi bashakaga ko ibajyana bayurira ku mababa yayo bafata amatara bizeye ko abapilote bari bubagirire impuhwe bakabaha uburyo bwo kuyinjiramo.
Si ko byagenze kuko indege yagurutse hanyuma ba bantu umuyaga urabahanura.
Byatangaje isi biranayibabaza kuko hari inyandiko nyinshi zasohowe mu binyamakuru byo ku isi harimo n’ibyo muri Amerika byabyamaganye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18, Kanama, 2021 ubwo yahaga ikiganiro umunyamakuru wa ABC News witwa George Stephanopoulos, Perezida Biden yabajijwe niba ariya mafoto yarayabonye kandi akagira icyo amubwira, undi asubiza ko atari ayo ku wa Mbere ahubwo ari ayo mu minsi ine, itanu…ishize.
Ikindi yavuze ko cyamutangaje ni uko ngo abashinze iperereza mu gihugu cye bari baramubwiye ko ubutegetsi bw’i Kabul buzahangana n’Abatalibani kugeza mu mpera za 2021 ariko ngo yatunguwe no kubona uburyo buriya butegetsi bwatsinzwe byihuse.
Ati: “ Iyo urebye muri raporo nabonaga ubona ko ibintu byihuse… Bari barambwiye ko Afghanistan izahangana kugeza mu mpera z’uyu mwaka…”
Biden yavuze ko gucyura ingabo ze byari icyemezo gikwiye kandi cyoroshye gufata kuko ngo Amerika ntako itagize ngo ireme bundi bushya Afghanistan.
Avuga ko Amerika yatoje ingabo 300,000 za Afghanistan iziha byose ariko ngo ziba ibigwari Abatalibani bazifatana igihugu.
Kuri we, gucyura ingabo ze nta kibazo abibonamo kuko ntacyo igihugu cye kitakoze.
Amerika imaze igihe yaranze kugira icyo itangaza ku ivanwa ry’ingabo zayo muri Afghanistan, ariko igitutu cy’itangazamakuru cyatumye Perezida Biden agira icyo atangaza.
Hashize ukwezi, Biden abwiye abanyamakuru ko ingabo za Afghanistan zari nyinshi kandi zifite ibikoresho kurusha Abatalibani.
Abashinzwe iperereza rye bavugwaho kutamuha raporo z’ukuri bikaba byaratumye afata ibyemezo bidashingiye ku bushishozi.
Ku rundi ruhande ariko, we ntabibona atyo, ahubwo avuga ko Afghanistan ari yo yagize amahitamo mabi bitewe n’ubuyobozi bwayo.
Ngo kuba Perezida wa kiriya gihugu yarahisemo kugita nibyo byagishyize mu kaga kurusha uko Amerika yatahanye abasirikare bayo.
Amerika binyuze mu ijwi rya Perezida wayo ivuga ko yasanze iramutse igumishije abaturage bayifashije muri kiriya gihugu yari bube ibashyize mu menyo ya rubamba, Abatalibani bakabagirira ‘ibya mfura mbi.’
Ngo yasanze ibyiza ari ukuburiza indege, abo ishoboye ikabajyana abasigaye bagasigara!
Perezida Biden yabwiye umunyamakuru wa ABC News ati: “ Ndi Perezida w’Amerika. Icyemezo nafashe ngihagazeho kugeza n’ubu. Ibyo twigiye muri Afghanistan ni isomo rikomeye. Twavuye yo ariko ntitwahataye burundu.”