Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikiganiro: Imigambi Ya Perezida Mushya Wa GAERG
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikiganiro: Imigambi Ya Perezida Mushya Wa GAERG

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2022 8:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwanditsi bwa Taarifa bwagiranye ikiganiro kihariye na Jean Pierre Nkuranga uherutse gutorerwa kuyobora Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza witwa Groupe des Anciens Etudiants Réscapés du Génocide( GAERG).

Avuga ko kimwe mu byo yiyemeje muri manda ye y’imyaka ine ari ugukomeza gukorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo bagabanye ikibazo cy’agahinda gakabije kagaragaye muri benshi mu barokotse Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi.

Ni ikibazo gikomeye nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2018 bwabyerekanye.

Soma ibyo yatubwiye mu kiganiro yaduhaye:

Taarifa: Nkuranga Jean Pierre ni muntu ki?

Nkuranga: Nkuranga Jean Pierre ni umugabo w’imyaka 48, arubatse yize ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye afite ma Masters mu gucunga imishinga.

Afite uburambe ku kazi bw’imyaka 21 mu bijyanye cyane cyane no kuyobora porogaramu zihindura imibereho y’abantu bagatera imbere ( Socio-Economic Development Programs), uburezi no gucunga umutungo.

Ubu akora muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (iyi yahoze yitwa KIST), akaba aherutse gutorwa nka President w’umuryango GAERG, umuryango w’abahoze ari abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Taarifa: Ese musanze GAERG ihagaze ite?

Nkuranga: GAERG nsanze ari umuryango ukomeye ariko kandi ukiniyubaka. ufite intego zisobanutse kandi zifite agaciro.  Ufite abanyamuryango benshi bakiri bato, bafite imbaraga, bajijutse, kandi bafite ubushake n’imyumvire myiza.

Ni umuryango ufite indoto z’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi ku isi, ibyo bigashoboka ari uko abantu baharaniye kwirinda no kubaka amahoro arambye ku bantu bose. Ibikorwa bya GAERG byibanda ahanini ku guharanira imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ko hari benshi bagitsikamiwe n’ingaruka zayo.

Ifite kandi intego yo kubungabunga amateka ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, kurwanya abapfobya, abagoreka n’abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’abandi Banyarwanda muri gahunda zubaka ubumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda.

GAERG yageze kuri byinshi ariko inzira iracyari ndende.

Taarifa: Ni iyihe migambi muzanye?

Nkuranga: Icya mbere ni ubukangurambaga ku mpamvu n’intego za GAERG kugira ngo abanyamuryango bongere imbaraga mu gukorera umuryango, ibikorwa bikazarushaho gutera imbere.

Icya kabiri ni ugushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abacitse ku icumu bakaba abantu babayeho mu buzima bwiza kandi bafite uruhare rugaragara mu kubaka igihugu cyabo.

Icya gatatu ni ukwongera imbaraga mu bikorwa byo kwandika no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza umuco w’amahoro.

Icya kane ni ugushaka abafatanyabikorwa benshi kugira ngo tubashe kwagura ibikorwa byacu bizane impinduka nziza kandi zifatika mu gihugu cyacu ndetse n’ahandi ku isi.

Taarifa: Ikibazo cy’agahinda gakahije  mu barokotse musanze gihagaze gute?

Nkuranga: Agahinda gakabije ni kimwe mu bibazo abacitse ku icumu bahorana bitewe n’ibihe bikomeye banyuzemo byo kubura ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari aho bikomera uko iminsi igenda ishira agahinda kakavamo ibibazo bikomeye byo mu mutwe. GAERG iri mu bafatanyabikorwa ba Leta n’indi miryango mu gushakira ubufasha bukwiye abantu bafite icyo kibazo ariko ntibyoroshye kuko buri munsi dutungurwa no kubona ibimenyetso bishya n’uburwayi bushya bwo mu mutwe.

Hamwe usanga ubufasha buboneka hari ubwo buba butajyanye n’ikibazo cyagaragaye. Muri GAERG turifuza gufatanya n’abandi kugira ngo habeho ubushakashatsi bwimbitse kandi buhoraho maze hajye habaho ubufasha bukwiye, bwihuse kandi bugera kuri benshi babukeneye.

Taarifa: Ni izihe nama muha abana ba AERG

Nkuranga: Abana ba AERG ni u Rwanda rw’ejo,  nibo bazasigasira iby’u Rwanda rwagezeho, amahoro n’iterambere dufite uyu munsi hari ababirwaniye ndetse benshi bitanzeho ibitambo bikomeye kugira ngo tube turi mu gihugu cyiza gutya.

Uyu murage w’u Rwanda rutekanye kandi rutera imbere abana ba AERG bakwiye kuwufata n’amaboko yombi bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka  u Rwanda rwunze ubumwe kandi ruhora rutera imbere.

Abanyamuryango bagize Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza witwa GAERG, baherutse gutora abazayobora Manda itaha.

Jean Pierre Nkuranga niwe wabaye Perezida mushya w’uyu muryango.

Asimbuye Egide Gatari wari umaze imyaka ine awuyobora.

Nkuranga niwe wari uri ku rutonde wenyine wiyamamarije uyu mwanya.

Asanzwe aba muri Famille yitwa Uruyange.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Léatitia Nyirazinyoye, we akaba asanzwe aba muri Famille yitwa Isheja.

Umunyamabanga mukuru w’uyu Muryango ni Bwana Emmanuel Nshimiyimana, asanzwe aba muri Famille yitwa Indangamirwa.

 

TAGGED:AbatutsiAgahindafeaturedGAERGJenosideNkuranga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: ‘Abashimangije Urukingo’ Rwa COVID-19 Bagiye Guhabwa Urwo ‘Kutsindagira’
Next Article Abanyamerika Bacitse Igikuba Bacyumva Ko Mugenzi Wabo Yakatiwe N’u Burusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?