Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigo BlackBerry Kirashaka Gukorana N’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Ikigo BlackBerry Kirashaka Gukorana N’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2023 7:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

BlackBerry yamenyekanye ku isi nk’uruganda rukora telefone zigezweho kandi zigeze no gukundwa cyane mu Rwanda kubera ikoranabuhanga zari zikoranye riziha umutekano ku buryo kwinjira mu makuru y’abazikoresha byari ingorabahizi.

N’ubu izi telefoni ziracyaboneka ku isoko ariko si nyinshi kuko zifitwe n’abakora cyane cyane mu by’umutekano ku rwego rwo hejuru.

Gisanzwe gikorera muri Canada n’ahandi ku isi.

Ubuyobozi bw’iki kigo buherutse gutangaza ko buri mu biganiro n’ibigo by’itumanaho mu Rwanda ngo hatangizwe imikoranire binyuze mu kubiha serivisi z’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Iki kigo giherutse gutangaza ko cyavuye mu bikorwa byo gukora telefoni kitirirwa ahubwo cyinjira cyane cyane mu bijyanye no gutanga serivisi z’ikoranabuhanga, ku bijyanye n’umutekano waryo ndetse no gukora ibikoresho bigezweho byaryo bitari mudasobwa, telefoni na “tablets”.

Mu myaka yo hambere iki kigo cyakoraga telefoni zitwaga BlackBerry Bold 9700, BlackBerry Torch 9800 na BlackBerry Priv.

Abakozi b’iki kigo bari mu baherutse kwitabira inama mpuzamahanga ku by’umutekano mu itumanaho yabereye i Kigali yiswe CyberTech Africa 2023.

Imwe mu ntego kiriya kigo kivuga ko kizafatanyamo n’u Rwanda ni iby’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.

Kubera imbaraga u Rwanda rushyira mu guteza imbere ikoranabuhanga, abagizi ba nabi bakora uko bashoboye ngo barebe ko basahura amafaranga rubika muri Banki nkuru.

Niyo mpamvu imibare iherutse gutangazwa n’iyi Banki,  ivuga ko hagati y’umwaka wa 2020 n’uwa 2021, yagabweho ibitero by’ikoranabuhanga 74.243.

Amahire ni uko ntacyo byagezeho kubera ko ifite ubwirinzi buhamye.

Gukorana na Blackberry byitezweho kuzarufasha gukomeza ubwo bwirinzi kubera ko iki kigo nacyo ari inzobere muri uwo murimo.

Nk’ubu binyuze muri izi serivisi z’ikoranabuhanga iki kigo gitanga,  giherutse gutangaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2023, cyinjije miliyoni $656, izigera kuri 206$ zavuye muri ibi bikoresho bindi by’ikoranabuhanga ikora, mu gihe izindi 418$ zavuye muri serivisi zo gutanga umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Ingengo y’imari yose y’iki kigo ibarirwa  agaciro ka miliyari $ 2.

TAGGED:BlackberryfeaturedIkoranabuhangaRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Madagascar Ari Mu Rwanda
Next Article Kaminuza Y’Ubuzima Rusange Ya Butaro Ikomeje Kubyirura Intiti
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bunyoni Ararembye

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?