Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigo Cyo Muri Amerika Gishaka Kubaka I Kigali Uburyo Budasanzwe Bw’Ingendo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ikigo Cyo Muri Amerika Gishaka Kubaka I Kigali Uburyo Budasanzwe Bw’Ingendo

admin
Last updated: 15 July 2021 6:19 pm
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo VUBA Corp cyo muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gutangiza umushinga wo gutwara abantu mu buryo bugezweho, hifashishijwe utumodoka tunyura ku byuma.

Ni umushinga uzwi nka Personal Rapid Transit (PRT)/ Automated Transit Network (ATN), ugizwe n’utumodoka duto tugenda ku byuma bishinze, tuba twihuta cyane kandi dukenera imbaraga z’amashanyarazi cyangwa ingufu z’izuba.

Amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gushyiraho uriya mushinga yashyizweho umukono na Minitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, kuri uyu wa Gatandatu.

Iriya minisiteri yatangaje ko VUBA Corp yagaragaje ubushake bwo gushyira i Kigali icyicaro gikuru cyayo muri Afurika n’ikigo gikorerwamo ndetse kikagenzurirwamo ibikoresho byayo, kandi uwo mushinga ukazagirwamo uruhare n’Abanyarwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yakomeje iti “Ikoranabuhanga rifatika ryubakiwe mu Rwanda rizifashishwa mu mushinga icyo kigo cyagaragaje wa Kigali ATN System, ukazagezwa no mu yindi mijyi ikomeye muri Afurika.”

Ibishushanyo by’uriya mushinga bigaragaza ko ku byuma haba harimo imodoka nyinshi, zimwe zikigira hasi kuri sitasiyo zifatiraho abagenzi, izindi zigakomeza zinyura hejuru ku muvuduko wazo usanzwe.

Zishobora kwifashishwa ku mihanda minini ku imodoka zisanzwe ziba zinyura hasi, izindi zigaca hejuru ku byuma.

Ni uku ahantu hamwe bizaba bimeze

Personal Rapid Transit ni uburyo bwifashishwa mu bihugu bitandukanye mu gutwara abantu, hakoreshejwe utumodoka tutagendamo abashoferi, kamwe gashobora gutwara bane, batandatu cyangwa umunani.

Umwe mu bayobozi bakomeje gukora kuri uyu mushinga aheruka kuvuga ko ukenera ibikorwa remezo bidahenze kandi byoroshye.

- Advertisement -

Ati “Aho kugira ngo wenda ujye kubaka umuhanda uca mu kirere utwara inkingi za beto (béton) ziremereye, uriya mushinga wa PRT usanga ukoresha ikoranabuhanga ry’ibyuma bitaremereye.”

Icyo gihe yavugaga ko inyigo y’uko washyirwa mu bikorwa yagombaga gutangira mu kwezi kwa cumi umwaka ushize. Ni nayo igomba kugaragaza ingengo y’imari ushobora gutwara.

Amasezerano y’ubufatanye kuri uriya mushinga yashyizweho umukono nyuma y’uko ku wa Kane Minisitiri Gatete yagiranye ibiganiro n’abashoramari b’Abafaransa, bagaragaje ubushake bwo gushora amafaranga mu mushinga w’utumodoka tugendera ku migozi, tuzwi nka Cable Cars.

Ni umushinga umaze igihe kinini cyane utekerezwaho.

Iryo tsinda ry’abashoramari b’Abafaransa ryari ryazanye na Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron, wasoje uruzinduko rwe ku wa Gatanu.

Today in Kigali, @RwandaGov represented by Minister @claverGatete signed an MoU with VUBA CORP, a company registered in Colorado, USA for the development of Smart City Mobility solutions in the form of Personal Rapid Transit (PRT)/Automated Transit Network (ATN) in Rwanda. pic.twitter.com/4PCPt7bDQV

— Ministry of Infrastructure | Rwanda (@RwandaInfra) May 29, 2021

 

TAGGED:featuredGatete ClaverKigaliPRT
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cécile Kayirebwa Yafatiwe Mu Bantu 54 Bitabiriye Imihango Yo Gusaba No Gukwa
Next Article Minisitiri W’Intebe W’U Bwongereza Yarongoye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?