Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigo Gicunga Umutekano Gikoze Amakosa Gicibwa Amande Ashobora Kugera Kuri Miliyoni Frw 10- Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Ikigo Gicunga Umutekano Gikoze Amakosa Gicibwa Amande Ashobora Kugera Kuri Miliyoni Frw 10- Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 April 2021 5:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibigo byigenga bicunga umutekano Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepomuscène Mbonyumuvunyi avuga ko itegeko rishya rigenga biriya bigo riteganya ko ikigo gikoze ikosa kiba gishobora gucibwa amande agera kuri Miliyoni Frw 10.

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko ririya tegeko rivuga ko kugira ngo umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashinge ikigo gicungira umutekano bagomba kuba bafite ingengo y’imari igera kuri Miliyoni  Frw 700.

Aya mafaranga arimo miliyoni Frw 200 ashobora kuzagoboka ikigo, agahemba abakozi byibura mu mezi atandatu mu gihe ubukungu bwaba bwifashe ndetse n’andi Miliyoni Frw 500 ari mu bikorwa remezo ni ukuvuga imyenda, imodoka n’ibindi.

N’ubwo buri Munyarwanda wese yemerewe n’amategeko gushinga ikigo kigenga gishinzwe umutekano, ACP Mbonyumuvunyi avuga ko ibindi asabwa kuba yujuje harimo no kwerekana icyemezo cy’uko atigeze afungwa kandi cyerekana imyitwarire iboneye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Buri wese ushaka gushinga ikigo gicungira abantu umutekano yabikora, kuko abyemererwa n’itegeko nshinga ariko Leta yarebye kure isanga umutekano atari ikintu cyo gukinisha, ishyiraho ishami muri Polisi n’amategeko abigenga ibi byose bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko byazakorwa mu kajagari.”

Itegeko ryavuguruwe rigenga uko biriya bigo bikora rivuga ko uwabishinze agomba kuba afite ubushobozi mu by’ubukungu kugira ngo abakozi batazamburwa.

Agomba kandi kuba yiteguye kuzajya aha abakozi be amahugurwa byibura y’amezi atatu, bayarangiza bagahabwa impamyabumenyi na Polisi.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi avuga ko iyo uwahawe iriya mpamyabumenyi bibaye ngombwa ko ajya gukora mu kindi kigo, ntibiba bikiri ngombwa  ko yongera guhabwa amahugurwa nk’ayo.

Avuga ko kugira ngo bariya bantu bakore akazi kabo neza biba ngombwa ko Polisi ibagenzura ngo irebe aho yabahwitura, ahandi ibashimire ko babikora neza.

- Advertisement -

Mu rwego ayoboye  harimo igice gishinzwe guhugura abakorera ibigo byigenga bicungira abantu umutekano.

Ikindi ni uko muri ruriya rwego habamo igice gishinzwe kureba niba abantu baje gukora kariya kazi bujuje ibisabwa biteganywa n’itegeko.

Iyo Polisi igenzuye igasanga hari ibyo batujuje baba bashobora gucibwa amande ari hagati ya miliyoni Frw 1 na miliyoni Frw 10 bitewe  n’uburemere bw’icyaha.

Mu Rwanda hari ibigo 17 byigenga birindira abantu umutekano. Bikoresha abakozi barenga ibihumbi 20 biganjemo abasore n’inkumi.

TAGGED:featuredMbonyumuvunyiMunyarwandaPolisiUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuyapani Bwahaye U Rwanda Ibikoresho Byo Gukumira Magendu By’Agaciro Ka $760 000
Next Article PSG Yatangiye Gutoranya Abatoza Izifashisha Mu Ishuri Ryayo I Huye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?