Ikigo Gicunga Umutekano Gikoze Amakosa Gicibwa Amande Ashobora Kugera Kuri Miliyoni Frw 10- Polisi

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibigo byigenga bicunga umutekano Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepomuscène Mbonyumuvunyi avuga ko itegeko rishya rigenga biriya bigo riteganya ko ikigo gikoze ikosa kiba gishobora gucibwa amande agera kuri Miliyoni Frw 10.

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko ririya tegeko rivuga ko kugira ngo umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashinge ikigo gicungira umutekano bagomba kuba bafite ingengo y’imari igera kuri Miliyoni  Frw 700.

Aya mafaranga arimo miliyoni Frw 200 ashobora kuzagoboka ikigo, agahemba abakozi byibura mu mezi atandatu mu gihe ubukungu bwaba bwifashe ndetse n’andi Miliyoni Frw 500 ari mu bikorwa remezo ni ukuvuga imyenda, imodoka n’ibindi.

N’ubwo buri Munyarwanda wese yemerewe n’amategeko gushinga ikigo kigenga gishinzwe umutekano, ACP Mbonyumuvunyi avuga ko ibindi asabwa kuba yujuje harimo no kwerekana icyemezo cy’uko atigeze afungwa kandi cyerekana imyitwarire iboneye.

- Advertisement -

Ati: “Buri wese ushaka gushinga ikigo gicungira abantu umutekano yabikora, kuko abyemererwa n’itegeko nshinga ariko Leta yarebye kure isanga umutekano atari ikintu cyo gukinisha, ishyiraho ishami muri Polisi n’amategeko abigenga ibi byose bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko byazakorwa mu kajagari.”

Itegeko ryavuguruwe rigenga uko biriya bigo bikora rivuga ko uwabishinze agomba kuba afite ubushobozi mu by’ubukungu kugira ngo abakozi batazamburwa.

Agomba kandi kuba yiteguye kuzajya aha abakozi be amahugurwa byibura y’amezi atatu, bayarangiza bagahabwa impamyabumenyi na Polisi.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi avuga ko iyo uwahawe iriya mpamyabumenyi bibaye ngombwa ko ajya gukora mu kindi kigo, ntibiba bikiri ngombwa  ko yongera guhabwa amahugurwa nk’ayo.

Avuga ko kugira ngo bariya bantu bakore akazi kabo neza biba ngombwa ko Polisi ibagenzura ngo irebe aho yabahwitura, ahandi ibashimire ko babikora neza.

Mu rwego ayoboye  harimo igice gishinzwe guhugura abakorera ibigo byigenga bicungira abantu umutekano.

Ikindi ni uko muri ruriya rwego habamo igice gishinzwe kureba niba abantu baje gukora kariya kazi bujuje ibisabwa biteganywa n’itegeko.

Iyo Polisi igenzuye igasanga hari ibyo batujuje baba bashobora gucibwa amande ari hagati ya miliyoni Frw 1 na miliyoni Frw 10 bitewe  n’uburemere bw’icyaha.

Mu Rwanda hari ibigo 17 byigenga birindira abantu umutekano. Bikoresha abakozi barenga ibihumbi 20 biganjemo abasore n’inkumi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version