Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigo Kiga Iby’Ingagi Kizadufasha Kuzikorera Igenamigambi- Min W’Intebe Dr Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikigo Kiga Iby’Ingagi Kizadufasha Kuzikorera Igenamigambi- Min W’Intebe Dr Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 June 2022 5:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yafunguraga ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi cyubatswe k’ubufatanye na Ellen DeGeneres kiri ahitwa mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yavuze ko kiriya kigo kizaba ahantu hakwiye ho kwigira imibereho y’ingagi no kumenya uko zashyirirwaho ingamba zo kuzirinda mu gihe kirekire kizaza.

Uriya muhango kandi witabiriwe na Ellen DeGeneres ari kumwe n’umugore we witwa Portia.

Ni ikigo kiswe Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund.

Ijambo rya Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ryagarutse ku kamaro ko gukora ubushakashatsi kuri ziriya nyamaswa zahoze ziri mu mubare w’izari zigiye gucika ku isi iyo Leta y’u Rwanda itiga uburyo bwo kuzirinda ba rushimusi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Dian Fossey ikigega yitiriwe

Yavuze ko ari ngombwa ko abantu bamenya uko ziriya nyamaswa zibaho, uko zibana mu miryango, ibyo zirya, imiti zivuza ndetse n’uburyo bwiza bwo kurinda ko zahura n’ibyorezo byazihitana.

Ubu ni ubumenyi bukorwa n’abahanga bita primatologists.

Muri bo uwabaye ingenzi ku ngagi zo mu Birunga ni Dian Fossey wahoze ari umushakashatsi ku buzima bwa ziriya nyamaswa ndetse akaza no kwicwa akiri kwiga uko zibaho n’uburyo zarindwa.

Yari Umunyamerikakazi wakunze ingagi k’uburyo Abanyarwanda baje kumuhimba Nyiramacibiri.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye DeGeneres n’abandi bashyitsi bari baje muri uriya muhango ko Perezida Kagame yamutumye kuza kubashimira kubera uruhare bagize mu gutuma ingagi zo mu Birunga by’u Rwanda zibaho neza kandi ntibirangirire aho ahubwo bakubaka n’ikigo cyo gukomeza kwiga uko zabungwabungwa kurushaho.

- Advertisement -

Ngirente ati: “ Mu myaka myinshi ishize hari abahanga benshi bakoze uko bashoboye ngo barinde iri nyamaswa gucika kandi umusaruro w’ibyo bagezeho muri iki gihe uragaragara.”

Minisitiri w'Intebe, @EdNgirente yitabiriye umuhango gufungura ku mugaragaro ikigo cy'ubushakashatsi ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko ingagi zo mu misozi miremire. Iki kigo kizwi nka Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla  Fund. #RBAAmakuru
📸 TNT pic.twitter.com/W6QacroCzr

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 7, 2022

Yababwiye ko imibare yanditse mu bitabo yerekana ko guhera mu mwaka wa 2016 kugeza ubu umubare w’ingagi zo mu Birunga by’u Rwanda wiyongereyo 26%.

Yabasezeranyije ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuzirinda no guharanira ko zigira ubuzima bwiza mu buturo bwazo.

Dr Ngirente avuga ko intego y’u Rwanda ari ukugira abahanga bazi neza uko ingagi zo mu Birunga zibaho kugira ngo hajye hafatwa ingamba zo kuzirengera mu gihe kiri imbere binyuze mu gukora igenamigambi rizifitiye akamaro.

Yavuze ko kuva ikigo Ellen DeGeneres Wildlife Fund cyashyirwa mu Kinigi mu Karere ka Musanze hari impinduka nziza zagaragaye mu buzima bw’abatuye Musanze.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yashimiye abakora muri kiriya kigo kubera umuhati bashyiraho kugira ngo kigere ku ntego zacyo.

Yaboneyeho no kuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite umugambi mugari wo kwagura Pariki y’Akagera kugira ngo ingagi zibone aho zororokera hagari.

Hari gahunda yo kwagura Pariki y’Akagera ku kigero cya 23% cy’ubuso isanganywe.

Ni imwe muri Pariki zisurwa n’abantu bacye ariko ikinjiza cyane. Ingagi zifatiye runini ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ellen DeGeneres Show aherutse gutangaza ko ateganya kugura inzu mu Rwanda akajya aza kuhaba kenshi.

Yabitangarije muri Tweet yakoze.

Yavuze ko yaje gusanga u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite abantu bacyeye kandi bagira urugwiro.

Muri Gicurasi, 2018 Ellen yahuye na Perezida Kagame nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Hari kuwa Kabiri tariki 29 Gicurasi 2018.

Arengeje imyaka 60 y’amavuko akaba ku isabukuru y’imyaka 60 yarahawe impano n’umugore we Portia de Rossi yo kumushingira ikigo kizajya kita ku ngagi mu Rwanda kuko byari bisanzwe ari ibintu akunda.

TAGGED:DeGeneresfeaturedIngagiKagameKinigiPerezidaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Sena Hanengewe Serivisi Za Banki Zo Mu Rwanda
Next Article Abagenzacyaha Bakomeje Kubakirwa Ubushobozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?