Mu mwaka wa 2013, Banki y’Isi yatangaje ko 80% by’ubukungu bw’u Rwanda icyo gihe bwari bushingiye ku buhinzi, kandi ubu buhinzi bwari bufite 39% by’umusaruro mbumbe umuturage yinjiza ku mwaka. Ikibabaje ni uko ibinyampeke cyane cyane ibigori byera mu Rwanda byugarijwe na byinshi harimo nkongwa n’uruhumbu.
Uruhumbu( abahanga barwita Aflatoxin) ni uburozi buza hagati y’intete z’ibigori bitahunitswe ahantu hari ubuhehere bukwiye.
Ubu burozi bushobora kwica abantu cyangwa amatungo bitewe n’ibinyabutabire bikomeye byangiza imikorere y’ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu.
Ku byerekeye ingaruka uruhumbu rugira ku bukungu, hari raporo yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima yari ukubiyemo ingaruka z’uruhumbu ku buzima n’ubukungu, yavuze ko 25% by’umusaruro wabonetse ku isi, upfa ubusa kubera uruhumbu (World Health Organization, 2018).
Uruhumbu ni rubi kubera ko rudafata ibinyampeke gusa, ahubwo rufata n’ibinyamafufu nk’imyumbati, ibijumba n’ibindi.
Mu binyampeke ibyibasirwa narwo ni ibigori, umuceri, ingano, uburo, amasaka n’ubunyobwa.
Ikindi ni uko uruhumbu rufite ubushobozi bwo kwangiza umusaruro kuva ibihingwa bikiri mu murima gukomeza kugeza abantu bagiye kubitegura ngo babifungure( babirye).
Ibi bivuze ko impuguke mu buhinzi zagombye guhugura abahinzi, bakamenya uko birinda uruhumbu mbere yo gutera imyaka, bakamenya uko bazayirinda uruhumbu ikiri mu murima, bayisaruye, bayihunitse na mbere y’uko bayitegura ngo bayishyire ku meza y’amafunguro.
Ikigori ni ingirakamaro ariko cyaragowe…
Mu binyampeke uruhumbu rwibasira cyane cyane ikigori. Ikigori ni ikimera gikomoka muri Mexique.
Hashize imyaka 10,000 gitangiye guhingwa mu kibaya cya Tehuacán kiri muri Mexique y’ubu, icyo gihe hari mu bwami bw’abantu bitwaga Aztèques, Maya na Inça.
Ni ikinyampeke gifitiye abatuye isi akamaro kanini k’uburyo ari icya kabiri mu binyampeke biribwa cyane ku isi nyuma y’umuceri.
Akamaro k’ibigori ni kanini mu guha abantu imbaraga k’uburyo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ukifashisha mu kugaburira impunzi kugira ngo zitazahazwa n’imirire mibi.
Gifite akamaro k’uburyo guhera ku mizi kugeza ku gitiritiri nta kintu na kimwe cyacyo gipfa ubusa.
Intete zishobora kuribwa zokeje, zitogosheje cyangwa zikaranze. Igitiritiri cy’ikigori bakirangiza gukuraho intete gihabwa amatungo, ibi bikaba ari ko bimeze no ku bibabi byacyo ndetse n’igiti cyezeho ikigori barya nacyo kigaburirwa amatungo, cyangwa kigacanwa.
Igitiritiri cyumye nacyo kiracanwa.
Hari umuhanga mu by’imirire witwa Réné Tabaro wabwiye Taarifa ko ikigori ari ikinyampeke cy’ingenzi cyane.
Ku rundi ruhande ariko, ikigori gikunze guhura n’ikibazo gikomeye cyo kwibasirwa n’uruhumbu.
Rujya hagati y’intete zikabora. Umuntu cyangwa itungo ribiriye biba bifite ibyago byo kuzarwara cancer zitandukanye nk’uko hari raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima yo muri 2018 ryabitangaje.
Zimwe muri izo cancer harimo n’iy’umwijima.
Twibuke ko mu banzi b’ibigori habamo na nkongwa idasanzwe!
Umuvuno wa Leta y’u Rwanda mu kurwanya uruhumbu…
Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batangije uburyo bavuga ko ari bwacyemura ikibazo cy’uruhumbu rwazengereje abahinzi, ubwo buryo bukaba ari ubwo kwanika ibigori ku rutara nk’uko Abanyarwanda bo hambere babigenzaga.
Kwanika ku rutara byatumaga ibigori bibona izuba rihagije ntibisigaremo amazi yatumaga bizana uruhumbu.
Iyo byabaga byumye neza, abahinzi bafatagamo bicye bakabibikira imbuto, ibindi bakabishyira mu bigega bakabihunika.
Ikibazo cyabaga mu kubihunika ni uko hari ubwo byangizwaga n’imungu.
Bya bigori bahisemo kuzakoresha mu itera ry’umwaka utaha, Abanyarwanda barabishishuraga bagafata ibishishwa bakabizirika ku nkingi itambitse bakagenda babikurikiranya, ibi babyitaga ‘Gusharika.’
Ubu buryo rero bwarongeye buragarurwa ndetse ubu hashize imyaka ibiri Ikigega cyiswe Clinton Development Initiative (CDI) gifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Inama ya EAC ishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ikigo Africa Improved Foods (AIF) batangije buriya buryo bwo gukumira uruhumbu mu Rwanda.
Kugira ngo ibi bikunde byabaye ngombwa ko abahinzi basobanurirwa igitera uruhumbu, uko rukura n’uburyo bwiza bwo kurwirinda.
Basobanuriwe kandi uko bakwita ku bigori byasaruwe kugira ngo bitazahunikwa nabi bagahura n’uruhumbu bitewe n’igipimo kidakwiye cy’ubushyuhe n’ubuhehere bw’aho bihunitse.
Mu mpera z’umwaka wa 2020 abahinzi barenga 61 ,000 batojwe uko bakwitwara muri kiriya kibazo, bakaba barahuguriwe mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.
Kuva icyo gihe, hari intambwe yatewe mu kwita ku bigori kugira ngo birindwe uruhumbu.
Ku rundi ruhande ariko, hari abandi bahinzi hirya no hino mu Rwanda bacyeneye guhugurwa kugira ngo ntibahinge bavunika ngo bazasarurire mu biganza.
Nta Munyarwanda wavuga ko muri Guma mu Rugo ya Mbere atabonye akamaro k’ikigori n’amasaka kuko ibindi biribwa byasaga n’ibyacitse ku isoko.
Leta y’u Rwanda yatabaye abaturage bayo ibaha ibigori n’ubwo hari ababirwaniyemo.
Abahanga basaba Leta y’u Rwanda gushora amafaranga mu kugura ibigega bigezweho bihunikwamo ibigori n’ibindi bihingwa bikunze kwibasirwa n’uruhumbu kugira ngo birindwe kwangirika kandi bifitiye abaturage akamaro kanini.