Ikinyarwanda: Ururimi Rufite Ubuzima, Ruvugwa Na Miliyoni 40

Buri taliki 21, Gashyantare, uba ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana indimi kavukire. Washyizweho mu rwego rwo kubungabunga indimi gakondo zivugwa n’abantu bake cyangwa se zituranye n’izindi ndimi ngari.

Umwe mu ntiti z’Abanyarwanda wazobereye mu by’indimi akaba n’intebe y’inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi yungirije Jean Claude Uwiringiyimana avuga ko ku byerekeye ubuzima bw’Ikinyarwanda, byo nta kabuza ko ari ururimi rufite ubuzima.

Uwiringiyimana avuga ko abahanga bameza ko ururimi ruba riri ku marembera iyo ruvugwa n’abandi bari munsi ya 100,000.

Jean Claude Uwiringiyimana

Iyo barenze uwo mubare, urwo rurimi ruba ari ruzima, rutarazima.

- Kwmamaza -

Mu kiganiro kitwa Dusangire Ijambo cya RBA, Jean Claude Uwiringiyimana avuga ko Ikinyarwanda ari ururimi rufite ubuzima kubera ko rukoreshwa n’abantu benshi, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Kugeza ubu ngo habarurwa abantu miliyoni 40 bavuga iKinyarwanda.

Iyo abantu bavugaga ururimi runaka bapfuye bagashira, narwo ruba rurangiye.

Bivuze ko uko abantu bakunda kandi bagakoresha ururimi runaka, niko narwo ruramba.

Urugero rw’ibi ni urupfu rw’umugabo umwe wari warasigaye wenyine wapfuye muri Kanama, 2022 ururimi rwe n’umuco we n’abo bahoze basangiye byose byibagirana ubwo.

Ururimi ruramba iyo hari n’aho abantu barwanditse kugira ngo abataruzi bazarwige, baruvuge banarwandike.

Ku byerekeye Ikinyarwanda, Jean Claude  Uwiringiyimana yavuze ko kugira ngo Ikinyarwanda kizarambe, ari ngombwa banecyo bagikunda bakanagikundisha abandi.

Asaba abaha abaturage serivisi kujya bazibaha mu Kinyarwanda kuko ngo iyo umuntu ahawe serivisi mu rurimi yumva ari bwo aba ayihawe neza.

Ikinyarwanda ni ururimi bwoko ki?

Ikinyarwanda ni ururimi rw’Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda badatuye u Rwanda.

Kivugwa mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ibindi bihugu bikikije u Rwanda bifite indimi zijya gusa n’Ikinyarwanda: Ikinyarwanda gisa n’Ikirundi, ururimi rw’i Burundi, kigasa n’Igiha cyo muri Tanzania.

Ikinyarwanda gifite umwanya ukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda.

Ni rwo rurimi ruha Abanyarwanda ubushobozi bwo kuranga isi, kugaragaza imbamutima, gushyikirana baganira, bungurana ibitekerezo no kugezanyaho ubutumwa.

Ururimi rw’Ikinyarwanda rufite uruhare rukomeye mu guhamya Umunyarwanda udafite isoni n’ubwoba by’umuco we kandi utisuzugura.

Umuco w’u Rwanda ukeneye abawurinda n’abawubungabunga ngo hato imico y’amahanga itawumira. Ibi ni nako bimeze ku Kinyarwanda.

Ibyo ni inshingano y’Abanyarwanda ubwabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version