Kugeza ubu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 y’amavuko bakina Handball niyo iyoboye izindi mu itsinda irimo nyuma yo gutsinda bagenzi babo bo muri Uzbekistan.
U Rwanda ruri mu irushanwa ry’igikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo mu Murwa mukuru wayo witwa Pristina.

Umukino u Rwanda rwaraye rutsinze, wari uwa nyuma mu matsinda, ukaba wabereye mu nzu y’imikino n’imyidagaduro yiswe “Palace of Youth and Sports”.
Igice cya mbere cy’umukino waruhuje na Uzbekstan warangiye u Rwanda rufie ibitego 20 kuri 18.
Umunyezamu w’ikipe y’u Rwanda Kwisanga Peter ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
Ikindi ni uko Umunyarwanda Kwisanga Peter wari umunyezamu w’ikipe yarwo ari we watowe nk’umukinnyi mwiza.
Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rurakina umukino wa 1/2 uruhuza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haraba ari saa munani n’igice ku isaha y’i Kigali.




Ku munsi wa mbere w’iki gikombe mpuzamigabane (IHF Trophy/Intercontinental Phase), kandi nabwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda nabwo yatsinze umukino wa mbere wayihuje ni iya Nicaragua.
U Rwanda kandi twababwira ko ari rwo ruhagarariye Afurika muri iyi mikino y’igikombe gihuza ibihugu byabaye ibya mbere kuri buri mugabane.
Umukino waruhuje na Nicaragua warangiye ruwutsinze ibitego 50 kuri 27.
Nabwo umunyezamu w’ikipe yarwo yari yakinnye icyo gihe witwa Uwayezu Arsène niwe yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umunsi nyuma yo gukuramo imipira 18 bamuteye ngo bamutsinde.


Nicaragua ni igihugu kiri muri Amerika yo Hagati.
Gituranye na Honduras, Costa-Rica, El-Salvador na Colombia.
Umurwa mukuru wa Nicaragua ni Managua.
