Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikoranabuhanga Ni Ngombwa Mu Bucuruzi Bwa Afurika: Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ikoranabuhanga Ni Ngombwa Mu Bucuruzi Bwa Afurika: Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 April 2023 7:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama mpuzamahanga ivuga ku ikoranabuhanga yiswe Transform Africa Summit ko iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe mu buryo bwiza kandi bufatika, ryorohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Transform Africa y’umwaka wa 2023 yabereye muri Zimbabwe.

Kagame avuga ko guteza imbere ikoranabuhanga ryo kubika imyirondoro y’abatuye Afurika, ari ingenzi.

Avuga ko rifasha mu gutuma abatuye Afurika bayigendamo bafite ibibaranga, bagatuma bakorera mu bihugu baturanye nabyo ndetse  n’ibya kure ‘nta birantega.’

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko ikoranabuhanga rikora nk’abantu( artificial intelligence) ari ikintu cyiza muri rusange.

Yemeza ko mu gihe gito gishize, ryamamaye cyane mu itangazamakuru.

Ku rundi ruhande, Kagame avuga ko aho bigeze ubu, muri rusange abantu bataramenya ingaruka rizagira mu kazi kazahangwa mu gihe kiri imbere.

Kagame avuga ko guteza imbere ikoranabuhanga ryo kubika imyirondoro y’abatuye Afurika, ari ingenzi.

Mu kugirira impungenge iri koranabuhanga, Perezida Kagame avuga ko ari ngombwa no kwibaza iby’uko umutekano w’abantu muri icyo gihe bizaba bihagaze.

Perezida Kagame yemeza ko n’ubwo izo mpungenge zihari, hari icyizere cy’uko ikoranabuhanga rizagabanya icyuho cy’umusaruro muke waterwaga n’uko imbaraga n’umwanya abantu bakoreshaga mu kazi wabaga muremure.

Uwo mwanya kandi wabasigiraga n’imvune.

Iyi niyo mpamvu Perezida Kagame yasabye abandi bayobozi kumva ko gukoresha buriya buhanga ari ingenzi kandi byihutirwa.

Perezida  Kagame asanzwe ari umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Smart Africa, ari nayo Transform Africa ishamikiyeho.

Perezida wa Zimbabwe ari nacyo gihugu cyakiriye iyi nama witwa Emmerson Mnangagwa yashimye abitabiriye  iriya nama y’Abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro, ababwira ko umuhati wabo wo guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika utazaba impfabusa.

Ni inama yitabiriwe kandi n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Zambia witwa Hakainde Hichilema, uwa Malawi witwa Lazarus Chakwera n’umwami wa Eswatini witwa Mswati III.

TAGGED:featuredIkoranabuhangaKagamePerezidaRwandaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Biden Yatangaje Ko Azongera Kwiyamamariza Kuyobora Amerika
Next Article Rusizi: Kuri Paruwasi Ya Mibilizi Habonetse Imibiri 350
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?