Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I&M Bank Plc Irishimira Inyungu Yagize Mu Mwaka Wa 2024
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

I&M Bank Plc Irishimira Inyungu Yagize Mu Mwaka Wa 2024

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2025 7:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Benjamin Mutimura uyobora I&M Bank Rwanda avuga ko we n’abakozi ayoboye ari abo gushimirwa umuhati bagize mu mwaka wa 2024 kuko batumye igira urwunguko rugaragara.

Yavuze ko iyo ntambwe yatewe binyuze ku gushya bahanze.

Ati: “Ibyo twagezeho mu mwaka wa 2024 bigaragaza ko umugambi wacu wa iMara 3.0 wagezweho. Ni umugambi wagezweho binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda  Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rw’ubukungu, tukabikora tutibagiwe no guha abakiliya bacu ibyiza kurusha ibindi.”

Imibare y’iyi banki igaragaza ko amafaranga yose yinjije muri kiriya gihe ingana na Miliyari Frw 817.9, ikaba inyongera ya 20%, abayobozi bayo bakemeza ko byaturutse ku mikorere inoze.

Inyungu yavuye mu bucuruzi bwakorewe muri iriya Banki muri kiriya gihe ingana na 2.54%.

Muri iki gihe, abayobozi b’iyi Banki bavuga ko yatanze imyenda ingana na Miliyari Frw 356 bingana na 14%, bikaba byaratewe ahanini n’udushya bahanze turimo utwo bise MSME, “Agiserera” na “Karame”.

Ni uburyo bwashyizweho kugira ngo bufashe abakiliya kubona serivisi za nyazo kandi ku gihe.

Undi musaruro abo muri iyi banki bishimira ni uko hari abakiliya bayibikijemo amafaranga menshi kuko yiyongereye ku kigero cya 22%, iyi mibare ikaba yarabazwe kugeza mu Ukuboza, 2024.

Ikindi ni uko abantu 100,000 babaye abakiliya bashya ba I&M Bank, bikaba byaratewe n’uko hari amashami yayo yafunguwe henshi mu Rwanda.

Iyi banki kandi ivuga ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga yatangije bwafashije abayigannye kubona serivisi nziza, ubwo buryo bukaba bwarazamutse ku kigero cya 88% ndetse ngo 83% by’abakiliya b’iyi banki bakoresha ikoranabuhanga mu mikoranire yabo nayo.

Imikorere y’iyi banki hamwe n’imikoranire yayo n’abakiliya nayo yarabazwe basanga mu mwaka wa 2024 yariyongereye ku kigero cya 14%.

Nyuma yo kugenzura ibyasohotse byose n’ibyinjiye byose, abayobozi bayo basanze iyi Banki yarungutse ku kigero cya 51.2%.

Amafaranga abanyamigabane bashoye muri I&M Bank nayo yariyongereye agera kuri Miliyari Frw 72, ni ukuvuga urwunguko rwa 30%.

Byatumye Inama y’ubuyobozi yayo yemeza ko urwo rwunguko rugabanywa abanyamigabane buri wese agatwara 2.46%.

Ni inyongera ya 80% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023.

Inteko rusange y’abanyamuryango ba I&M Bank niyo izemeza iby’iryo saranganya mu nama izaba muri Gicurasi, 2025.

Umuyobozi mukuru wayo avuga kandi ko ibikorwa byayo mu mwaka wa 2024 byagiriye akamaro abantu 620,000, barimo abakozi bayo, abakiliya bayo n’abandi baturage muri rusange.

Mutimura yagize ati: “Mu gihe kiri imbere turateganya gukomeza guha abakiliya bacu serivisi nziza binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga, gukorana n’abantu batuma Banki yacu yunguka, byose bikajyanirana no guhanga udushya mu byo dukora byose”.

TAGGED:BankBankifeaturedI&MImariMutimuraUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ruherutse Kuganira N’Uburundi Ku Mubano Wabyo
Next Article Itariki Y’Ibiganiro Hagati Ya M23 Na DRC Yatangajwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?