Benjamin Mutimura uyobora I&M Bank Rwanda avuga ko we n’abakozi ayoboye ari abo gushimirwa umuhati bagize mu mwaka wa 2024 kuko batumye igira urwunguko rugaragara.
Yavuze ko iyo ntambwe yatewe binyuze ku gushya bahanze.
Ati: “Ibyo twagezeho mu mwaka wa 2024 bigaragaza ko umugambi wacu wa iMara 3.0 wagezweho. Ni umugambi wagezweho binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rw’ubukungu, tukabikora tutibagiwe no guha abakiliya bacu ibyiza kurusha ibindi.”
Imibare y’iyi banki igaragaza ko amafaranga yose yinjije muri kiriya gihe ingana na Miliyari Frw 817.9, ikaba inyongera ya 20%, abayobozi bayo bakemeza ko byaturutse ku mikorere inoze.
Inyungu yavuye mu bucuruzi bwakorewe muri iriya Banki muri kiriya gihe ingana na 2.54%.
Muri iki gihe, abayobozi b’iyi Banki bavuga ko yatanze imyenda ingana na Miliyari Frw 356 bingana na 14%, bikaba byaratewe ahanini n’udushya bahanze turimo utwo bise MSME, “Agiserera” na “Karame”.
Ni uburyo bwashyizweho kugira ngo bufashe abakiliya kubona serivisi za nyazo kandi ku gihe.
Undi musaruro abo muri iyi banki bishimira ni uko hari abakiliya bayibikijemo amafaranga menshi kuko yiyongereye ku kigero cya 22%, iyi mibare ikaba yarabazwe kugeza mu Ukuboza, 2024.
Ikindi ni uko abantu 100,000 babaye abakiliya bashya ba I&M Bank, bikaba byaratewe n’uko hari amashami yayo yafunguwe henshi mu Rwanda.
Iyi banki kandi ivuga ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga yatangije bwafashije abayigannye kubona serivisi nziza, ubwo buryo bukaba bwarazamutse ku kigero cya 88% ndetse ngo 83% by’abakiliya b’iyi banki bakoresha ikoranabuhanga mu mikoranire yabo nayo.
Imikorere y’iyi banki hamwe n’imikoranire yayo n’abakiliya nayo yarabazwe basanga mu mwaka wa 2024 yariyongereye ku kigero cya 14%.
Nyuma yo kugenzura ibyasohotse byose n’ibyinjiye byose, abayobozi bayo basanze iyi Banki yarungutse ku kigero cya 51.2%.
Amafaranga abanyamigabane bashoye muri I&M Bank nayo yariyongereye agera kuri Miliyari Frw 72, ni ukuvuga urwunguko rwa 30%.
Byatumye Inama y’ubuyobozi yayo yemeza ko urwo rwunguko rugabanywa abanyamigabane buri wese agatwara 2.46%.
Ni inyongera ya 80% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023.
Inteko rusange y’abanyamuryango ba I&M Bank niyo izemeza iby’iryo saranganya mu nama izaba muri Gicurasi, 2025.
Umuyobozi mukuru wayo avuga kandi ko ibikorwa byayo mu mwaka wa 2024 byagiriye akamaro abantu 620,000, barimo abakozi bayo, abakiliya bayo n’abandi baturage muri rusange.
Mutimura yagize ati: “Mu gihe kiri imbere turateganya gukomeza guha abakiliya bacu serivisi nziza binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga, gukorana n’abantu batuma Banki yacu yunguka, byose bikajyanirana no guhanga udushya mu byo dukora byose”.