Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imanza Z’Akarengane Zijyanwa Mu Bujurire Ni Umutwaro Uremerereye Ubutabera Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imanza Z’Akarengane Zijyanwa Mu Bujurire Ni Umutwaro Uremerereye Ubutabera Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 September 2022 11:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibi byagarutsweho na Visi Perezida  w’Urukiko rw’Ikirenga Madamu Marie-Thèrese Mukamulisa mu muhango wo kurangiza gahunda yo gusuzuma ibibazo bisaba gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane waraye ubereye mu Karere ka Nyanza.

Madamu Mukamulisa yavuze ko mu Nama ya Biro y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yabaye Taliki 24 Gashyantare 2022, hemejwe ko hagomba gushakwa abacamanza n’abashakashatsi bafite ubushake n’ubushobozi byo gufasha mu gikorwa cyo gusuzuma ibyo bibazo bisaba gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane.

Iyo niyo mpamvu ku ikubitiro abakozi bagera ku 115 bavuye mu Rukiko rw’Ubujurire no mu zindi nkiko zitandukanye z’igihugu  biyemeza gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’ibyo bibazo byari bimaze ‘kuba umutwaro ukomeye’ by’umwihariko ku Rukiko rw’Ubujurire kuko abacamanza barwo ari bo bakira ibivuye mu nkiko Nkuru zose z’u Rwanda.

Marie-Thèrese Mukamulisa avuga ko iyo urebye uko imibare y’imanza z’akarengane zasabaga gusubirishwamo ingana, ubona ko ari zari nyinshi ugereranyije n’ibyashoboye gukemurwa.

Ati: “ Turebye nko mu bihe byatambutse, ibibazo by’akarengane byashyikirijwe Urukiko rw’Ubujurire muri 2020/2021 byari 714, hasuzumwa 230 gusa bivuze 32.2%.  Naho mu mwaka wa 2019/2020, Urukiko rw’Ubujurire rwakiriye imanza zisabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane zingana na 960, hasuzumwa 97, bivuze 10.1% gusa by’izagombaga gusuzumwa.”

Marie-Thèrese Mukamulisa

Avuga ko n’ubwo iyi ari imibare mito, ariko ngo bigaragaza ko byibura hari icyakozwe.

Ni umusanzu watanzwe n’abakozi mu nzego z’ubucamanza n’abashakashatsi bitabajwe kugira ngo baze gufasha mu guhangana na biriya bibazo.

Mukamulisa yagize ati: “Tukaba tubashimira cyane umuhati wo kwishakamo ibisubizo, ubwitange budasanzwe no gukorera hamwe mu guharanira kugera ku ntego y’Urwego rw’Ubucamanza, byagaragajwe n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire, Ab’inkiko Nkuru, Iz’isumbuye n’Iz’Ibanze ndetse n’abandi bakozi b’inkiko bemeye kwitabira nta kuzuyaza iyi mpuruza yo gutanga umusanzu wabo wo guha Abanyarwanda ubutabera buboneye.”

Avuga ko umusanzu batanze watumye haboneka ubutabera bwihuse bwatanzwe mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko buriya bufasha bwatumye mu gihe cy’ukwezi kumwe, harashoboye gukemurwa  ibibazo byagombaga gutwara nibura hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu mu buryo busanzwe.

Ku rundi ruhande, ariko  ngo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane ni ‘inzira idasanzwe’, yiyambazwa mu gukosoza amakosa agira ingaruka k’ubutabera buhabwa abaturage ashobora kugaragara mu manza zaciwe ku rwego rwa nyuma kandi zidashobora kujuririrwa mu buryo busanzwe n’ubudasanzwe buteganywa n’amategeko y’imiburanishirize y’imanza.

Iyi nzira yashyizweho bwa mbere mu 2012, icyo gihe uwabyifuzaga akaba yabisabaga Urwego rw’Umuvunyi, rwasanga ashobora kuba yararenganye koko rugasaba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kubisuzuma, akemeza ko rwongera kuburanishwa cyangwa se ko nta karengane karimo.

Mu ivugurura ry’amategeko ryo mu mwaka wa 2018, ububasha bwari bufitwe n’Urwego rw’Umuvunyi bwahawe abayobozi b’inkiko zikuriye izaciye urubanza ruvugwamo akarengane ku rwego rwa nyuma.

Icyo gihe rero Urwego rw’Umuvunyi rwatakambirwaga mu gihe umuturage atanyuzwe n’icyemezo cya Perezida w’Urukiko.

Izi mpinduka hari ibyiza zazanye ku ruhande rumwe, ariko zizana n’imbogamizi.

Mukamulisa avuga ko iyi mikorere yazanye ibyiza ariko irushaho guha urukiko rw’ubujurire akazi kanini kiyongera ku kandi rusanganywe kandi kanini.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Marie-Thèrese Mukamulisa ashima uruhare rw’abo bacamanza mu gutuma abaturage babona ubutabera n’ubwo akazi kakiri kenshi.

Perezida Kagame hari ibyo yasabye urwego rw’ubucamanza…

Perezida Kagame asaba abacamanza gukomeza kunoza serivisi z’ubutabera baha abaturage

Ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza batatu barimo Dr Aimé Muyoboke Kalimunda wagizwe Umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga, Rukundakuvuga François Régis wagizwe Perezida w’urukiko rw’Ubujurire na Mukamurera Clotilde wagizwe Perezida w’urukiko Rukuru rw’ubucuruzi, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bashaka kandi bakeneye ubutabera kugira ngo iterambere ryabo rikomeze gusigasirwa n’ubutabera  bahabwa.

Yavuze ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kwaguka, ari nako ibyifuzo by’Abanyarwanda byiyongera.

Hari Taliki 14, Gicurasi, 2021 ubwo  yagiraga ati: “Urwego rw’ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry’ubukungu n’indi mibereho y’Abanyarwanda, bukabigiramo uruhare, naho ubundi inshingano zaba zitumvikana batabigizemo uruhare.”

Yatanze ingero zirimo ko ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu, ariko ko bibaho iyo hari icyizere ko ibyasezeranyijwe bizaboneka, kandi bigashingira k’uburyo ubutabera bikurikirana ibyo bikorwa, n’ahakozwe amakosa, ababigizemo uruhare bagahanwa.

Yakomeje ati: “Nanone abaturage batakaza icyizere mu butabera iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya, aho gukemura ibibazo bikazamura izindi manza nyinshi.”

Kuri we, inzego z’ubutabera  zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko, abacamanza muri byose biheraho, bikabagaragaramo ko bubahiriza ubutabera, bubahiriza n’amategeko ubwabo, bityo no mu baturarwanda bikabanezeza ko bafite uwo baregera, bafite ubarenganura, bafite ukuri kandi kubashoboresha mu mirimo yabo bikorera muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuza ku mwanya wa 37 mu kuba rugendera ku mategeko, ariko hari n’ibikeneye gukorwa ngo rugere ku mwanya wa mbere.

Yasabye ko ingamba ziriho ku rwego rw’abunzi zakwihutishwa kuko ruriya rwego rutanga amahirwe yo gukemura impaka, rukumvikanisha abantu bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko.

TAGGED:IkirengaInkikoKagameUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mukuru Muri Polisi Y’u Rwanda Yabwiye Isi Umuvuno Warwo Mu Kubungabunga Amahoro
Next Article Ikipe Y’u Rwanda Ya Handball Yatsindiye Gukinira Igikombe Cy’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?