Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imari Iba Mu Biyobyabwenge Niyo Ituma Bidacika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Imari Iba Mu Biyobyabwenge Niyo Ituma Bidacika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 June 2021 8:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibi bigaragazwa n’ubwinshi bw’amafaranga abarwa iyo ibiyobyabwenge byafashwe na za Polisi zo hirya no hino ku isi. Urugero ni ibiyobyabwenge byafashwe na Polisi ya Turikiya mu mwaka wa 2020 byose hamwe bifite agaciro ka MILIYARI 18$.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Turikiya yerekana ko mu mwaka wa 2020, Polisi yakoze imikwabo 158,960 igamije gufata abagizi ba nabi bacuruza cyangwa banywa ibiyobyabwenge, muri bo abantu 23,693 barafashwe.

Imibare yerekana ko ibiyobyabwenge biba bifite agaciro k’amafaranga menshi k’uburyo ibyafatiwe muri Turikiya mu mwaka wa 2020  bifite agaciro ka Miliyari 18$.

Mu mwaka wa 2011, ibiyobyabwenge byafatiwe muri kiriya gihugu byabariwe agaciro ka miliyari 2.1$.

Abapolisi bashinzwe gucunga umutekano wo mu mazi bafashe ubwato bwarimo toni imwe y’ikiyobyabwenge Cocaine.

Polisi ya Turikiya yafashe bimwe mu biyobyabwenge

Cyari kivanywe muri Amerika y’Amajyepfo bashaka kukinjiza muri Turikiya ngo kizakomereze mu Burusiya n’ahandi.

Ubutegetsi bw’i Ankara buvuga ko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorwa cyane cyane n’abarwanyi bo mu mutwe wa PKK.

Ikinyamakuru Daily Sabah kivuga ko mu mwaka wa 2020 Polisi ya Turikiya yafashe urumogi rupima toni 20, ifata toni 11 za heroine n’ibilo 800 bya cocaine.

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kurangira Polisi ahahingwa, ahacururizwa n’aho banywera ibiyobyabwenge, umuturage ubitanzeho amakuru ahabwa amafaranga.

TAGGED:AmafarangafeaturedIbiyobyabwengePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo Abanywa Ikawa Barusha Abatayinywa
Next Article Abantu Batanu Bafashwe Barimo Kwinjiza Magendu Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?