Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imbabazi Ni Ingenzi Mu Kubanisha Abantu-Harvey
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imbabazi Ni Ingenzi Mu Kubanisha Abantu-Harvey

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2024 10:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Steven Harvey ubwo yitegerezaga ubutumwa bw'umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
SHARE

Umunyamerika w’icyamamare mu gusetsa ku rwego rw’isi Steven Harvey yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko burya imbabazi ari ingenzi mu kubanisha abantu.

Yakomozaga ku mbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bahaye ababiciye, bakabikora hagamijwe ko igihugu gitera imbere.

Taliki 20, Ugushyingo, 2024 Harvey yari yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku ngingo zirebana n’ishoramari mu myidagaduro kandi hari ibiganiro by’uko Harvey( umuherwe ufite miliyoni $ 200) ashobora kuzashora mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi, Steven Harvey yagize ati: “ Ku isi nkeka ko abantu bakeneye kumenya ibyabereye mu Rwanda,  bakamenya ukuri kwabyo”.

Asanga uruganda rwa filimi rukorera muri Amerika rwafasha mu kumenyekanisha ibyo bintu.

Yemeza ko ibyamuzanye mu Rwanda byari birimo no kumenya amateka ababaje yarwo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangiye taliki 07, Mata kugeza taliki 31, Nyakanga, 1994.

Abari bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’Ishyaka ryari ku butegetsi muri icyo gihe bitaga MRND(Mouvement révolutionnaire national pour le développement) rwitwaga Interahamwe n’Impuzamugambi( rukaba urubyiruko rw’ishyaka CDR) nibo bishe Abatutsi bangana na miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Umuryango w’Abibumbye niwo wemeje ko ibyabaye mu Rwanda muri kiriya gihe bikwiye kwitwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyarwenya Steven Harvey yavuze ko nyuma yo kubona ibyabaye mu Rwanda n’uburyo Abanyarwanda babanye mu myaka 30 ishize bibaye, yasanze gutanga imbabazi byubaka byinshi.

Ati: “ Ntabwo ubabarira umuntu ahubwo ni wowe wibabarira kugira ngo wumve uguwe neza”.

Yashimiye abatanze imbabazi avuga ko kuba barababariye ababahemukiye ari byo byatumye u Rwanda rujya ku murongo.

Yatanze isezerano ko icyo bizamusaba byose ngo afashe u Rwanda azagikora.

TAGGED:AbatutsiAmerikafeaturedJenosideKagamePerezidaStevenUmunyarwenya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cardinal Wa Kinshasa Ategerejwe Mu Rwanda
Next Article Umugore Wa Besigye Aramutabariza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?