Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imbere Y’Amahanga Tshisekedi Yashimagije Wazalendo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Imbere Y’Amahanga Tshisekedi Yashimagije Wazalendo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2023 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru wa DRC yaraye abwiye Radio RFI na France 24 ko abasore bagize umutwe wa Wazalendo ari intwari z’igihugu cye. Uyu mutwe ariko ushinjwa kwica abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi kandi ntaho bahuriye na Politiki ya kiriya gihugu.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga, Perezida Félix Tshisekedi yabwiye biriya bitangazamakuru mpuzamahanga by’Abafaransa ko Wazalendo nta bwicanyi ikora ahubwo irwana ku gihugu.

Yagize ati: “ Nta bwicanyi Wazalendo bakora mu rugamba bahanganyemo na M23. Wazalendo ni intwari z’igihugu bararwanirira ubutaka bwabo n’igihugu cyabo.”

Avuga ko abayigize barwanira ukuri kandi bakabikorana ‘umwete w’akataraboneka.’

Ngo si abicanyi nka M23!

Perezida Félix Tshisekedi atangaje ibi mu gihe ku wa 16, Ugushyingo, 2023, muri teritwari ya Nyiragongo hari abahatuye bakoze imyigaragambyo bamagana Wazalendo.

Bayishinjaga ubwicanyi, ubujura, gukora urugomo no kwitwaza imbunda batazizi kuko muri bo hari abarasa amasasu uko babonye.

Mu kwezi gushize( Ukwakira) aba Wazalendo bashinjwe kwica no gushimuta abantu mu Mujyi wa Goma harimo umwana w’imyaka 13 w’umukobwa nyuma baje no kwica.

Mu Cyumweru gishize, M23 yasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi ishinja Wazalendo bwaguyemo  abasivile 13 mu gace ka Bambo ho muri Chefférie ya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva imirwano yongera kubura mu Ukwakira, 2023,  Wazalendo yashinjwe kwica no gutotoza abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse nta gihe kinini gishize abarwanyi bayo bashinjwe gutwika  inzu z’Abatutsi mu gace ko Ku Nturo muri Masisi.

TAGGED:featuredM23TshisekediWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze –Gakenke: Bahawe Imbuto Y’Ibigori Bizezwa Ko Izamera Biranga
Next Article Umunyarwanda Gatwa Yatowe Nk’Umugabo W’Umwaka Mu Bwongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?