Imbere Y’Amahanga Tshisekedi Yashimagije Wazalendo

Umukuru wa DRC yaraye abwiye Radio RFI na France 24 ko abasore bagize umutwe wa Wazalendo ari intwari z’igihugu cye. Uyu mutwe ariko ushinjwa kwica abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi kandi ntaho bahuriye na Politiki ya kiriya gihugu.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga, Perezida Félix Tshisekedi yabwiye biriya bitangazamakuru mpuzamahanga by’Abafaransa ko Wazalendo nta bwicanyi ikora ahubwo irwana ku gihugu.

Yagize ati: “ Nta bwicanyi Wazalendo bakora mu rugamba bahanganyemo na M23. Wazalendo ni intwari z’igihugu bararwanirira ubutaka bwabo n’igihugu cyabo.”

Avuga ko abayigize barwanira ukuri kandi bakabikorana ‘umwete w’akataraboneka.’

Ngo si abicanyi nka M23!

Perezida Félix Tshisekedi atangaje ibi mu gihe ku wa 16, Ugushyingo, 2023, muri teritwari ya Nyiragongo hari abahatuye bakoze imyigaragambyo bamagana Wazalendo.

Bayishinjaga ubwicanyi, ubujura, gukora urugomo no kwitwaza imbunda batazizi kuko muri bo hari abarasa amasasu uko babonye.

Mu kwezi gushize( Ukwakira) aba Wazalendo bashinjwe kwica no gushimuta abantu mu Mujyi wa Goma harimo umwana w’imyaka 13 w’umukobwa nyuma baje no kwica.

Mu Cyumweru gishize, M23 yasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi ishinja Wazalendo bwaguyemo  abasivile 13 mu gace ka Bambo ho muri Chefférie ya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva imirwano yongera kubura mu Ukwakira, 2023,  Wazalendo yashinjwe kwica no gutotoza abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse nta gihe kinini gishize abarwanyi bayo bashinjwe gutwika  inzu z’Abatutsi mu gace ko Ku Nturo muri Masisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version