Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imbonerakure Zivugwaho Gutoteza Abahoze Barahungiye I Mahama Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Imbonerakure Zivugwaho Gutoteza Abahoze Barahungiye I Mahama Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2021 5:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi, Congrès National Pour La Libérté( CNL) rivuga ko nyuma y’uko hari Abarundi batahutse bava mu Rwanda, Polisi y’u Burundi ifatanyije n’Imbonerakure batangiye gufatamo bamwe babashinja gushaka guhungabanya umutekano.

Abenshi mu bafatwa ngo ni abagaragaza ko bari ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.

Abashyigikiye ririya shyaka bakorera mu Ntara za Kirundo na Ngozi bavuga ko muri kariya gace hari abantu benshi bamaze iminsi bafatwa na Polisi ifatanyije n’urubyiruko rugize icyiswe Imbonerakure.

Aba ni urubyiruko n’abantu bakuru bihuje bakaba bakoreshwa na Leta y’i Gitega mu gufata no gufunga abatavuga rumwe nayo nk’uko amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Perezida Evaritse Ndayishimiye abivuga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abagize ishyaka Congrès National Pour La Libérté( CNL) bitwa Inyankamugayo bavuga ko Inkeragutabara zifata abantu mu buryo budakurikije amategeko, zikabakubita, abandi zikabashyikiriza Polisi ikabafunga.

Imbonerakure zivugwaho gukorana n’ubutegetsi mu gutoteza abaturage

Ngo hari umugabo witwa Gratién Nzeyimana wabujijwe kuva iwe kubera ko  ari uwo mu ishyaka CNL.

Atuye muri Komini ya  Kiremba mu Ntara ya Ngozi.

Tariki 03, Nyakanga, 2021 ngo hari abandi bantu bo mu ishyaka CNL batezwe igico bavuye ahitwa Ruyumbu barakubitwa.

Burugumesitiri wa Komini Kiremba witwa Viatéur Rivuzimana avugwaho gukura umutima abo muri ririya shyaka avuga ko ‘azabohereza ahantu.’

- Advertisement -

Ikindi ni uko muri Komini Ruhororo iri mu Ntara ya Ngozi haherutse gusenywa inzu yari Ibiro by’ishyaka CNL byubatswe ku musozi witwa Gitamo.

Mu ijoro ryo ku wa 06, Kanama, 2021 nibwo abantu baje bakura inzugi ku Biro bya ririya shyaka bavuna n’intebe.

Abayobozi b’ishyaka CNL barimo Népomuscène Ndungutse wariyoboraga ku gasozi kitwa Gahosha muri Komini Gitobe muri Kirundo hamwe na Ernest Mbazumutima wariyoboraga muri Komini yose ya  Gitobe commune bamaze iminsi bafunzwe.

Bafashwe tariki 05, Kanama, 2021.,

Uwahoze Ari Impunzi I Mahama Yatawe Muri Yombi…

Impunzi nyinshi z’Abarundi zabaga mu Rwanda zaratahutse

Amakuru ava i Burundi muri Gitobe avuga ko Polisi iherutse gusaka mu rugo rw’umugabo witwa Serge wahoze ari impunzi mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Rwanda imukekaho gutunga imbunda.

Ntazabonetse ariko ntibyabujije ko afunganwa na Népomuscène Ndungutse we bamukurikiranyeho kumubera icyitso.

Ngo Ndungutse yafunzwe mu rwego rw’iperereza.

Bikomeje Bitya Byazacura Iki?

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bwari buherutse gutangaza ko buri gusuzuma uko bwakuriraho ibihano u Burundi.

Ni ibihano mu by’ubukungu byashyizweho mu mwaka wa 2015 ubwo mu Burundi habaga imidugararo yatewe n’uko Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuba Perezida kandi hari abaturage batabishakaga.

Iyi midugararo yavuyemo urupfu rw’abantu benshi, abandi barahunga.

Mu minsi ishize Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burundi witwa Claude Bochu yabwiye ibinyamakuru byo mu Burundi ko bitarenze mu mpera za Kamena, 2021, bazaba bagejeje inyandiko zisaba ko u Burundi buvanirwaho ibihano  ku rwego rushinzwe iby’ubutabera by’uriya Muryango.

Ambasaderi Claude Bochu yavuze ko gutekereza gukuriraho u Burundi ibihano by’ubukungu byakozwe nyuma yo gusuzuma bagasanga imiyoborere ya Evariste Ndayishimiye iri mu murongo wa ‘Demukarasi isesuye’ no ‘guteza imbere uburenganzira bwa muntu.’

Ambasaderi Bochu ari kumwe na Perezida Ndayishimiye

Avuga kandi ko mu rwego rwo gufasha u Burundi muri iyi nzira y’iterambere, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi uteganya kuzafasha u Burundi gusana icyambu cya Bujumbura n’inkengero zacyo, bigakorwa mu rwego rwe  rwo kuzamura urwego rw’uburobyi n’ubwikorezi buca mu mazi.

Abanyaburayi kandi barateganya kuzatera u Burundi inkunga yo kurushaho kuvugurura ubuhinzi, bukareka kuba ubwa gakondo ahubwo bukaba ubwa kijyambere.

Mu gufasha u Burundi kandi, Abanyaburayi bazakorana n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki nawe aherutse kuvuga ko gukomanyiriza u Burundi byabushegeshe kandi bigira ingaruka no kubatuye EAC bose.

Bwana Claude Bochu ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Bujumbura yigeze kuvuga ko kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi, umutekano wabaye mwiza kurusha mbere ye.

Ambasaderi Bochu yabwiye The East African ko n’ubwo Umuryango w’Ubumwe by’i Burayi wari umaze igihe warafunze inkunga wateraga u Burundi, ariko usanzwe ari we muterankunga wa mbere wabwo.

Haribazwa niba iyi ntego y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi itazaba isubitswe niba bikomeje kuvugwa ko hari abantu batotezwa mu Burundi bazizwa kutaba mu ishyaka riri ku butegetsi!

TAGGED:BurundifeaturedImbonerakureImpunziIshyakaMahamaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Yatangiye Icyiciro Gishya Ku Rugamba Muri Cabo Delgado
Next Article Impanuka Zo Mu Mazi Zica Vuba Kurusha Izo Ku Butaka Kandi Ubutabazi Buragorana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?