Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi, Congrès National Pour La Libérté( CNL) rivuga ko nyuma y’uko hari Abarundi batahutse bava mu Rwanda, Polisi y’u Burundi ifatanyije n’Imbonerakure batangiye gufatamo bamwe babashinja gushaka guhungabanya umutekano.
Abenshi mu bafatwa ngo ni abagaragaza ko bari ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.
Abashyigikiye ririya shyaka bakorera mu Ntara za Kirundo na Ngozi bavuga ko muri kariya gace hari abantu benshi bamaze iminsi bafatwa na Polisi ifatanyije n’urubyiruko rugize icyiswe Imbonerakure.
Aba ni urubyiruko n’abantu bakuru bihuje bakaba bakoreshwa na Leta y’i Gitega mu gufata no gufunga abatavuga rumwe nayo nk’uko amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Perezida Evaritse Ndayishimiye abivuga.
Abagize ishyaka Congrès National Pour La Libérté( CNL) bitwa Inyankamugayo bavuga ko Inkeragutabara zifata abantu mu buryo budakurikije amategeko, zikabakubita, abandi zikabashyikiriza Polisi ikabafunga.
Ngo hari umugabo witwa Gratién Nzeyimana wabujijwe kuva iwe kubera ko ari uwo mu ishyaka CNL.
Atuye muri Komini ya Kiremba mu Ntara ya Ngozi.
Tariki 03, Nyakanga, 2021 ngo hari abandi bantu bo mu ishyaka CNL batezwe igico bavuye ahitwa Ruyumbu barakubitwa.
Burugumesitiri wa Komini Kiremba witwa Viatéur Rivuzimana avugwaho gukura umutima abo muri ririya shyaka avuga ko ‘azabohereza ahantu.’
Ikindi ni uko muri Komini Ruhororo iri mu Ntara ya Ngozi haherutse gusenywa inzu yari Ibiro by’ishyaka CNL byubatswe ku musozi witwa Gitamo.
Mu ijoro ryo ku wa 06, Kanama, 2021 nibwo abantu baje bakura inzugi ku Biro bya ririya shyaka bavuna n’intebe.
Abayobozi b’ishyaka CNL barimo Népomuscène Ndungutse wariyoboraga ku gasozi kitwa Gahosha muri Komini Gitobe muri Kirundo hamwe na Ernest Mbazumutima wariyoboraga muri Komini yose ya Gitobe commune bamaze iminsi bafunzwe.
Bafashwe tariki 05, Kanama, 2021.,
Uwahoze Ari Impunzi I Mahama Yatawe Muri Yombi…
Amakuru ava i Burundi muri Gitobe avuga ko Polisi iherutse gusaka mu rugo rw’umugabo witwa Serge wahoze ari impunzi mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Rwanda imukekaho gutunga imbunda.
Ntazabonetse ariko ntibyabujije ko afunganwa na Népomuscène Ndungutse we bamukurikiranyeho kumubera icyitso.
Ngo Ndungutse yafunzwe mu rwego rw’iperereza.
Bikomeje Bitya Byazacura Iki?
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bwari buherutse gutangaza ko buri gusuzuma uko bwakuriraho ibihano u Burundi.
Ni ibihano mu by’ubukungu byashyizweho mu mwaka wa 2015 ubwo mu Burundi habaga imidugararo yatewe n’uko Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuba Perezida kandi hari abaturage batabishakaga.
Iyi midugararo yavuyemo urupfu rw’abantu benshi, abandi barahunga.
Mu minsi ishize Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burundi witwa Claude Bochu yabwiye ibinyamakuru byo mu Burundi ko bitarenze mu mpera za Kamena, 2021, bazaba bagejeje inyandiko zisaba ko u Burundi buvanirwaho ibihano ku rwego rushinzwe iby’ubutabera by’uriya Muryango.
Ambasaderi Claude Bochu yavuze ko gutekereza gukuriraho u Burundi ibihano by’ubukungu byakozwe nyuma yo gusuzuma bagasanga imiyoborere ya Evariste Ndayishimiye iri mu murongo wa ‘Demukarasi isesuye’ no ‘guteza imbere uburenganzira bwa muntu.’
Avuga kandi ko mu rwego rwo gufasha u Burundi muri iyi nzira y’iterambere, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi uteganya kuzafasha u Burundi gusana icyambu cya Bujumbura n’inkengero zacyo, bigakorwa mu rwego rwe rwo kuzamura urwego rw’uburobyi n’ubwikorezi buca mu mazi.
Abanyaburayi kandi barateganya kuzatera u Burundi inkunga yo kurushaho kuvugurura ubuhinzi, bukareka kuba ubwa gakondo ahubwo bukaba ubwa kijyambere.
Mu gufasha u Burundi kandi, Abanyaburayi bazakorana n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.
Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki nawe aherutse kuvuga ko gukomanyiriza u Burundi byabushegeshe kandi bigira ingaruka no kubatuye EAC bose.
Bwana Claude Bochu ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Bujumbura yigeze kuvuga ko kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi, umutekano wabaye mwiza kurusha mbere ye.
Ambasaderi Bochu yabwiye The East African ko n’ubwo Umuryango w’Ubumwe by’i Burayi wari umaze igihe warafunze inkunga wateraga u Burundi, ariko usanzwe ari we muterankunga wa mbere wabwo.
Haribazwa niba iyi ntego y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi itazaba isubitswe niba bikomeje kuvugwa ko hari abantu batotezwa mu Burundi bazizwa kutaba mu ishyaka riri ku butegetsi!