Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imbwirwaruhame Ya Mbere Kirr Yagejeje Kuri EAC Yatumye Bamwibazaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Imbwirwaruhame Ya Mbere Kirr Yagejeje Kuri EAC Yatumye Bamwibazaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2023 7:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kirr yakiriye ububasha bwo kuyobora Umuryango w’ibihugu umunani bigize EAC. Mu mbwirwaruhame yagejeje kuri bagenzi be, yumvikanishije  kwitiranya amazina y’Abakuru b’Ibihugu n’ibihugu bayoboye byatuma bagenzi be bakebuka baramureba, barumirwa.

Umunyamabanga mukuru wa EAC witwa Dr. Peter Mathuki niwe wamuhaye ikaze muri uriya muryango, aboneraho no kumusaba kugeza ijambo ku baturage ba EAC.

Perezida Kirr yarateruye ati: “ Murakoze cyane… Nyakubahwa Samia Suluhu Perezida wa Repubulika yunze ubumwe y’u Rwanda [nako] ya Tanzania ; Nyakubahwa Felix Tshisekedi uhagarariye Perezida wa Uganda, nako wa Congo…”

Suluhu yarumiwe
Museveni yumvise ko Tshisekedi ahagarariye Uganda arakebuka areba Salva Kirr arumirwa.

Tuzirikane ko Tshisekedi atari ahari ahubwo yari ahagarariwe na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba.

Ubwo yavugaga ibi, Dr Mathuki yari amwegereye amwongorera amubwira ko ari gusoma nabi, akitiranya amazina y’Abakuru b’Ibihugu n’ibihugu bihagarariwe.

Byasaga nk’aho Kirr atari gusoma neza ibyanditse!.

William Ruto we wabonaga atiyumvisha ibiri kuba, yumiwe!

William Ruto yibazaga ibiri kubera aho hantu!

Mu gukomeza ijambo rye, Perezida Kirr yashimiye bagenzi be ndetse n’abatuye EAC muri rusange kubera umusanzu bahaye igihugu cye kugira ngo kive mu bibazo by’intambara kirimo.

Avuga ko uwo musanzu waturutse mu byemejwe mu nama nk’iyo yabaye ku nshurio ya 22.

Kirr ati: “ Kuva icyo gihe kugeza ubu, Sudani y’Epfo yiyemeje kunga ubumwe, kandi ibirarane dufite mu gutanga umusanzu wacu mu kigega cya EAC twiteguye kubyishyura byose kandi tukabyishyurira igihe.”

Abari bari mu cyumba iyi nama yabereyemo bahise bamukomera amashyi nawe aboneraho kurangiza imbwirwaruhame ye.

Yanaboneyeho gushimira Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan kuba yarakiriye iriya nama.

Avuga ko we na bagenzi be bakiriwe neza kandi babimushimira.

Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y’Epfo ni umugabo ukuze kuko yavutse taliki 13, Nzeri, 1951, ubu afite imyaka 72 y’amavuko.

Iyumvire uko byagenze muri kiriya cyumba:

TAGGED:AbakurufeaturedIbihuguImbwirwaruhameKirrSalvaSudaniUburwayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imodoka Ya Kaminuza Y’u Rwanda Yishe Abantu Batatu
Next Article AKUMIRO: Mu Bugesera Haravugwa Uburaya Bukorwa N’Abana Bafite Imyaka 12…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?