Imfungwa 1,874 Zahawe Imbabazi By’Agateganyo, Abenshi Bafungiwe Ubujura

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Guverinoma y’u Rwanda yemeye kurekura by’agateganyo imfungwa 1,874 hashingiwe ku iteka rya Minisitiri ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa 4 Werurwe 2026.

Icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, gituma bamwe mu bari bafungiye mu magereza 14 atandukanye barekurwa by’agateganyo (ibyo bita mu Cyongereza Parole) ariko bagakurikiza amabwiriza ateganywa n’amategeko.

Iryo teka rigaragaza amazina y’abarekuwe, ibyaha bakoze, ibihano bari barakatiwe n’imibare y’imanza zabo, byose bikaba biri ku mpapuro nyinshi z’umugereka w’Igazeti ya Leta.

Abarekuwe baturuka mu magereza atandukanye arimo Bugesera, Gicumbi, n’andi hirya no hino mu gihugu.

Isesengura ry’umugereka w’Igazeti ya Leta rigaragaza ko ibyaha bifitanye isano n’umutungo ari byo byiganje mu bafunguwe muri ubwo buryo.

Ubujura n’Ubusahuzi Biri ku Isonga

Icyiciro kinini kigizwe n’ibyaha by’ubujura n’ubusahuzi, bigera ku bantu 866, bingana na 52%.

Muri ibi harimo ubujura busanzwe (kwiba), kwiba mu nzu n’ubusahuzi bukoresheje iterabwoba cyangwa intwaro.

Abenshi muri aba bantu bari barakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itandatu.

Ihohotera no gukubita bigakomeretsa

Icyiciro cya kabiri kinini ni ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake kuko abantu 495, bangana na 30% by’abarekuwe, bari barakatiwe kubera ibi byaha.

Kenshi ibi byaturukaga ku makimbirane hagati y’abantu byaje kuvamo gukomeretsanya bigakurikirwa n’imanza.

Ibyaha Bifitanye Isano n’Ibiyobyabwenge

Abagize Ikindi cyiciro cya gatatu ni abakoze ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, aho abagera kuri 154 bangana na 9% bari barakatiwe kubera gukora, gutunga cyangwa gukwirakwiza inzoga zitemewe, cyane cyane kanyanga.

Mu Rwanda hari amategeko akomeye abuza gukora no kugurisha inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge.

Abantu 137, bangana na 8%, bari barakatiwe kubera uburiganya n’ibindi byaha by’imari birimo ubuhemu, kubeshya hagamijwe inyungu, no kubona umutungo hakoreshejwe amayeri nabo barekuwe.

Hari kandi umubare muto cyane w’abari barakatiwe kubera kwica amatungo yo mu rugo nkana kandi k’ubugome.

Aba ni abantu icyenda gusa, bangana no munsi ya 1% by’abarekuwe bose.

Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko iri gabanywa ry’ibyaha rihuye n’uko imfungwa nyinshi ziba zarakatiwe mu gihugu, aho ibyaha by’umutungo n’ihohotera hagati y’abantu akenshi ari byo biganza.

Amabwiriza bagomba kuzubahiriza

Iryo teka rya Minisitiri rigena ko kurekurwa kw’aba bantu atari ‘ntakuka’.

Abafunguwe muri ubwo buryo baba bagomba kubahiriza amabwiriza menshi.

Buri muntu agomba kwitaba ubushinjacyaha mu gihe cy’iminsi 15 uhereye igihe iri teka ryatangarijwe, akagaragaza aho azaba atuye harimo Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere.

Nyuma yaho, abasohotse bagomba kwitaba ubushinjacyaha buri kwezi ku itariki bahawe.

Iryo teka kandi risaba abafunguwe muri ubwo buryo kubanza gusaba uruhushya Minisitiri w’Ubutabera mbere yo kujya mu mahanga.

Iyo aya mabwiriza atubahirijwe, agaciro k’ifungurwa ryabo gashobora gukurwaho, bigatuma uwo muntu asubizwa muri gereza kurangiza igihano yari yarakatiwe.

Intego y’iri fungurwa

Abayobozi mu butabera bavuga ko gahunda yo kurekura bamwe mu mfungwa by’agateganyo igamije guhuza igihano n’isanamitima, ndetse no gufasha kugabanya ubucucike muri gereza.

Iyo imfungwa zagaragaje imyitwarire myiza, zishobora kurangiriza igihano cyazo mu buzima busanzwe ariko zikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Ariko abahanga bagaragaza ko kugaruka neza mu buzima busanzwe bizaterwa n’uko abaturage babakira, kubona akazi, ndetse n’ubugenzuzi buhoraho bw’inzego zishinzwe ubutabera.

Kurekura izo mfungwa mu byiciro bitanu by’ibyaha ni kimwe mu byemezo binini biherutse gufatwa mu Rwanda ku bijyanye n’ifungurwa ry’imfungwa, kandi bitanga ishusho y’ibyaha bikunze kugaragara mu butabera mpanabyaha mu gihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *