Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imibare Igaragaza Ibice Byibasiwe Na COVID-19 Kurusha Ibindi Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Imibare Igaragaza Ibice Byibasiwe Na COVID-19 Kurusha Ibindi Mu Rwanda

admin
Last updated: 30 June 2021 11:45 am
admin
Share
SHARE

Imibare y’imiterere y’ubwandu bwa COVID-19 ikomeje gutumbagira mu Rwanda, ku buryo nko mu minsi icumi ishize guhera ku wa 20 Kamena habonetse abantu bashya 7385 banduye COVID-19, hapfa 49.

Ni imibare iri hejuru cyane kuko uhereye muri Werurwe 2020 ubwo byatangazwaga ko COVID-19 yageze mu Rwanda, byafashe iminsi 283 kugira ngo umubare nk’uriya w’ubwandu ugerweho, n’iminsi 262 ngo u Rwanda rugire impfu nka ziriya.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel kuri uyu wa Kabiri yabwiye abanyamakuru ko abarwayi ba COVID-19 bakirwa mu mavuriro bikubye inshuro zirenga 6 mu gihe kitarenga ukwezi.

Umubare w’abongererwa umwuka na wo warazamutse cyane, ubu muri ayo mavuriro harakoreshwa inshuro 10 z’ingano y’umwuka wakoreshwaga uku kwezi kugitangira.

Ni he hibasiwe cyane?

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bigaragara ko ubwandu buri hose mu gihugu, gusa imibare myinshi muri iki gihe irimo kuboneka mu Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

Urebye imibare isesenguye y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu gihugu hose, ariko cyibasiye cyane uturere dufite imijyi minini.

Ni ho usanga abantu bahurira ahantu hamwe ari benshi bari mu kazi nko mu biro by’ibigo bya leta cyangwa abikorera, amasoko manini n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Uturere tw’Umujyi wa Kigali twibasiwe kurusha utundi, kuko kugeza ku wa 28 Kamena Nyarugenge yari imaze kugira ubwandu 5439, Gasabo 4854 na Kicukiro 3902. Iyo mibare yiyongeraho abarwayi 187 babonetse muri Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Ku mwanya wa gatatu haza Rubavu ifite 2118, Huye ni 1623, Nyamagabe 1498, Karongi 1435, Gicumbi 1366, Musanze 1308, Rusizi 1245 naho Kirehe ni 1142.

Utundi turere dusigaye twose dufite ubwandu buri munsi ya 1000.

Uturere dutanu dufite ubwandu buke kurusha utundi ni Kayonza ifite abantu 456, Nyagatare 455, Rutsiro 443, Nyamasheke 355 na Nyabihu ifite 244.

Mu bitabye Imana naho Nyarugenge iza imbere na 168, Gasabo 75 na Kicukiro 67. Huye ifite 37, Rubavu 16 na Rwamagana 10.

Ku turere two mu Mujyi wa Kigali hiyongeraho umuntu umwe wapfuye kuri uyu wa Kabiri, utatangajwe akarere abarizwamo.

Utundi turere twose dufite munsi y’abantu 10 bishwe na COVID-19. Mu turere tw’igihugu uko ari 30, harimo tune tutagaragaramo abantu bishwe na COVID-19. Utwo ni Gakenke, Rutsiro, Ngoma, Burera

Minisitiri Ngamije avuga ko abantu bakwiye kurushaho kwirinda iki cyorezo, kubera ko abantu barimo kuremba cyane ndetse bagapfa, harimo n’abadafite ibindi bibazo by’ubuzima, bitandukanye n’uko mbere byari byifashe.

Yavuze ko mbere wasangaga mu bantu 100 banduye nibura abarenga 90 badafite ibimenyetso bya COVID, ku buryo harwaraga bake.

Ati “Ubu rero si ko bimeze kuko n’iyo urebye ahantu bari gusuzumirwa, abafite ubwandu bwa COVID-19 benshi bageze kuri 50% bari kwisuzumishiriza mu bigo nderabuzima, mu bitaro ndetse no mu mavuriro yigenga.”

“Ni ukuvuga ngo ava mu rugo afite ikibazo gituma ajya kwisuzumisha, benshi ntabwo tubasanga aho bari nta kimenyetso bafite ngo tubasuzume tubone bafite ubwandu.”

Ku wa 14 Werurwe 2020 nibwo umurwayi wa mbere yabonetse mu Rwanda, hafatwa ingamba zikomeye zo gukumira iki cyorezo, ku buryo ku wa 23 Werurwe 2020 abaturarwanda bose bategetswe kuguma mu ngo.

Imibare y’ubwandu yagiye izamuka, kugeza ubwo ku wa 23 Kamena 2021 habonetse ubwandu bwinshi kurusha indi minsi yose, ubwo habonekaga abanduye bashya 964.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri abantu banduye COVID-19 mu Rwanda ni 38198, mu gihe imaze guhitana 431.

Amashuri, Ibiro Bya Leta n’Iby’Abikorera Byafunzwe

TAGGED:COVID-19Dr Daniel Ngamijefeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amajyambere Ya Musanze Ari Kuyikururira Kabutindi
Next Article Abaturage Bashaka Impinduka Ntibagira Ikibakoma Imbere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?