Dukurikire kuri

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Kibaki

Published

on

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yafashe mu mugongo abaturage ba Kenya kubera urupfu rwa Mwai Kibaki watabarutse afite imyaka 90 y’amavuko.

Kibaki yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Yabaye Perezida wa gatatu wa Kenya. Yabaye Perezida asimbuye Daniel Arap Moi.

Kagame aganira na Kibaki

Paul Kagame yavuze ko Kibaki yabaye Perezida wagiriye igihugu cye neza, agiteza imbere kandi agira uruhare mu kwihuza kw’ibihugu bigize Akarere k’Afurika y’i Burasirazuba.

Yakoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi za kiriya gihugu zirimo no kuba Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya.