Imwe mu mpanuka zikomeye zabaye mu mezi atandatu ashize ni iy’ubwato buherutse kurohamira muri Nyabarongo buva muri Muhanga bujya muri Ngororero. Mu bantu 14 harokotse batatu.
Abandi barohamye bagapfa biganjemo abana, ariko kuri uyu wa Gatatu abari basigaye bararohamye bakuwemo barapfuye.
Mbere hari hari habanje kuboneka abantu bane ariko nyuma haza kuboneka abandi bari basigaye.
Ingabo zirwanira mu mazi nizo zashakishije iriya mirambo ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda zirayibona.
Barapimye basanga bariya bana baguye muri metero 17 z’ubujyakuzimu no muri metero 500 uvuye ahari urugomero.
Ni ibyemezwa n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, Eric Bizimana.
Biteganyuijwe ko bose bari burare bashyinguwe.