Umutekano
Gen. Alex Kagame Yasabye Ab’I Rubavu Kuryamira Amajanja

Umuyobozi wa Divisiyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda Major General Alexis Kagame yabwiye abatuye Akarere ka Rubavu kuba maso, nyuma y’igitero abarwanyi ba FDLR baherutse kugaba kikica Ambasaderi w’u Butaliyani i Rutshuru.
Gen. Alex Kagame yabibwiye abatuye Imirenge ya Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe.
Iyi mirenge ikora ku butaka bwa DRC.
Imiryango mpuzamahanga yashinje FDLR ubwicanyi bwakorewe Ambasaderi Attanasio.
IGIHE yanditse ko Umuyobozi w’Ingabo muri kariya gace avuga ko kuba FDLR ivugwaho buriya bwicanyi bivuze ko ifite imbaraga kandi ishobora gutera abaturage b’u Rwanda baturiye kariya gace.
Yagize ati: “Turacyafite ikibazo duterwa n’uriya mutwe w’abarwanyi. Kuri uyu wa Mbere mwumvise ibyo wakoreye kuri Ambasaderi w’u Butaliyani muri DRC. Abakoze buriya bwicanyi basanzwe bafite ibirindiro mu gace gaturiye ikirunga cya Nyamuragira. Bica abantu, bagasahura kandi bahorana icyifuzo cyo gutesha Abanyarwanda umutekano. Iyo niyo mpamvu tutagomba kubajenjekera ngo twumve ko ibintu ari amahoro.”
Avuga ko ibyo bariya barwanyi bakoze byerekana ko bagifite inyota yo kwica abaturage kandi bashobora no kudutera.

Yabijeje ko ingabo z’u Rwanda ziri maso ariko ko nabo bagomba gukomeza kuba maso.
Abaturage basabwe kujya batanga amakuru arebana n’ikintu cyose babona gishobora kubahungabanyiriza umutekano
Hari amakuru avuga ko FDLR ikorera muri kariya gace ifitanye imikoranire na RNC
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga15 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki2 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club