Imibiri Y’Abasirikare Ba Afurika Y’Epfo Irashishwa Mu Rwanda Icyurwe

Iyi mirambo yari imaze igihe iri kwangirikira i Goma.

U Rwanda rwemeye ko imirambo y’abasirikare 14 ba kiriya gihugu baherutse kwicirwa i Goma bacyurwa iwabo baciye mu Rwanda.

Hari amakuru avuga ko iriya mirambo ishobora kuzacishwa Uganda kugira ngo ifate indege icyurwe iwabo.

Imodoka z’umuryango w’abibumbye nizo zagaragaye zitwaye iyo mirambo iri kuva muri DRC yinjira i Rubavu.

Amakuru avuga ko iri bucishwe  i Rubavu, ikomereze ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, ikomereze muri Uganda icishijwe i Kisoro kuzagera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ibone kujyanwa iwabo.

- Kwmamaza -

Abo basirikare bishwe na M23 mu ntambara yabaye mu byumweru bibiri bishize, ibera i Goma.

Yaguyemo ndetse n’abasirikare batatu ba Malawi.

Malawi yaraye isabye ko abandi basirikare bayo bose bataha.

Muri Afurika y’Epfo ho bakomeje impaka zo kumenya impamvu yatumye bohereza abasirikare muri DRC mu nyungu za Ramaphosa aho kuba iz’igihugu.

Minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru wazo bombi basabwe n’inteko ishinga amategeko ko bagomba kwegura.

Ububanyi n’amahanga bumaze iminsi bukora uko bushoboye ngo intambara imaze igihe ibera mu Burasirazuba bwa DRC ihoshe.

Kuri uyu wa Gatandatu i Dar es Salaam hazabera inama ikomeye izahuza abayobozi muri EAC naho muri SADC ngo bafate ingamba zatuma ihosha mu buryo burambye.

Afurika Y’Epfo: Minisitiri W’Ingabo N’Umugaba Wazo Basabwe Kwegura

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version