U Rwanda Na Namibia Mu Bufatanye Bwo Kwita Ku Bagororwa

Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora rwasinyanye n’urwo muri Namibia amasezerano yo guhanahana amakuru n’uburyo bwo kwita ku bagororwa.

Hakubiyemo uburyo inzego zombi zizafatanya mu mikorere n’imicungire inoze y’urwego rw’igorora kuri buri ruhande.

Kuri uyu wa Kane tariki 06, Gashyantare, 2025 nibwo ba Komiseri b’izi nzego bahuye barayasinya, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Murenzi Evariste mu gihe  Namibia yari ihagarariwe na Komiseri Mukuru rw’Urwego rwayo rushinzwe Igorora, CG Raphael T.Hamunyela.

Uyu yari amaze iminsi mike mu Rwanda ari mu ruzinduko rw’akazi rwatangiye tariki 4-6 Gashyantare 2025.

- Kwmamaza -

Ibika bigize ayo masezerano bivuga ko ibihugu byombi bizasangira ubumenyi mu bya tekiniki, ubw’imicungire y’abagororwa n’inzego z’igorora, guhugurana hagamijwe kongerera ubumenyi abakora mu nzego z’igorora hagati y’impande zombi no gusangira amakuru ku bikorwa bitandukanye by’igorora.

Azafasha abakorera buri ruhande gukora ingendoshuri mu bihugu byombi bagamije kwigira ku bandi.

Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko mu rugendoshuri CG Raphael T. Hamunyela n’itsinda rye bagiriye mu Rwanda bashimye uko amagororero yo mu Rwanda yita ku kurengera ibidukikije, n’uko bakora mu rwego rw’igorora bita ku kurengera uburenganzira bw’abagororwa.

Abayobozi bo muri kiriya gihugu bashimye uko u Rwanda rutanga amahugurwa afasha abagororwa kugira ubumenyi buzabafasha barangije ibihano byabo.

RCS  igaragaza ko na yo yashimye uburyo abagororwa bo muri Namibia bigishwa imyuga itandukanye yo gukora mu nganda bigatuma bazasohokana  ubumenyi bwabahesha akazi mu nganda n’ahandi.

U Rwanda na Namibia bisanganywe ubufatanye mu ngeri zinyuranye aho nko guhera mu 2015, Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia zasinye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa.

Mu mwaka wa 2022, abapolisi 15 bakuru ba Namibia bari mu barangije amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riba i Musanze.

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, iterambere ry’ubukerarugendo, kwakira abantu n’umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version