Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imibiri Yabonetse Mu Masambu Y’Abaturage I Huye Imaze Kurenga 700
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imibiri Yabonetse Mu Masambu Y’Abaturage I Huye Imaze Kurenga 700

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2024 3:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 biri gukorerwa mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye byamaze kubona imibiri 714.

Ni amakuru atangazwa na Perezida wa IBUKA muri aka Karere witwa Theodate Siboyintore.

Yabwiye The New Times ko mbere bari babonye imibiri 313 mu masambu yo kwa Jean Baptiste Hishamunda na Séraphine Dusabemariya ariko kuri uyu wa Mbere taliki 05, Gashyantare, 2024 indi mibiri 401 yabonetse mu murima Médiatrice Uwimana.

Kutavuga aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yajugunywe ni bimwe mu bikibangamira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

Dr. Philbert Gakwenzire uyobora IBUKA ku rwego rw’igihugu aherutse kubwira Taarifa ko abazi aho imibiri y’Abatutsi yajugunywe bakwiye kugirira impuhwe ababuze ababo bakababwira aho iri bakayishyingura.

Yagize ati: “Abazi aho iyo mibiri yajugunywe bagombye kugira imbabazi bakabwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bajugunye ababo kugira ngo babashyingure bityo baruhuke iyo ntimba ku mutima.”

Yunzemo ko kuvuga aho imibiri yatawe bifasha abarokotse kuruhuka kuko bayishyingura, ariko yibutsa n’abazi aho yajugunywe ntibagire icyo babitangazaho ko hari amategeko abibahanira.

Dr. Gakwenzire usanzwe ari intiti mu mateka avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazi neza ko hari ababo batazashyingura kuko bariwe n’imbwa zo ku gasozi, abatwikiwe mu nzu, abatwawe n’imigezi n’abandi.

Icyakora avuga ko bibabaje kandi bibangamira intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu bwiyunge n’amajyambere kuba hari abazi aho imibiri yajugunywe ariko ntibahavuge ngo ishyingurwe.

TAGGED:featuredHuyeJenoside
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mbere Yo Kuza Mu Rwanda Perezida Wa Pologne Yabanje Muri Kenya
Next Article Umwami W’Ubwongereza Yasanganywe Cancer
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?