Imibiri Yabonetse Mu Masambu Y’Abaturage I Huye Imaze Kurenga 700

Gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 biri gukorerwa mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye byamaze kubona imibiri 714.

Ni amakuru atangazwa na Perezida wa IBUKA muri aka Karere witwa Theodate Siboyintore.

Yabwiye The New Times ko mbere bari babonye imibiri 313 mu masambu yo kwa Jean Baptiste Hishamunda na Séraphine Dusabemariya ariko kuri uyu wa Mbere taliki 05, Gashyantare, 2024 indi mibiri 401 yabonetse mu murima Médiatrice Uwimana.

Kutavuga aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yajugunywe ni bimwe mu bikibangamira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

- Advertisement -

Dr. Philbert Gakwenzire uyobora IBUKA ku rwego rw’igihugu aherutse kubwira Taarifa ko abazi aho imibiri y’Abatutsi yajugunywe bakwiye kugirira impuhwe ababuze ababo bakababwira aho iri bakayishyingura.

Yagize ati: “Abazi aho iyo mibiri yajugunywe bagombye kugira imbabazi bakabwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bajugunye ababo kugira ngo babashyingure bityo baruhuke iyo ntimba ku mutima.”

Yunzemo ko kuvuga aho imibiri yatawe bifasha abarokotse kuruhuka kuko bayishyingura, ariko yibutsa n’abazi aho yajugunywe ntibagire icyo babitangazaho ko hari amategeko abibahanira.

Dr. Gakwenzire usanzwe ari intiti mu mateka avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazi neza ko hari ababo batazashyingura kuko bariwe n’imbwa zo ku gasozi, abatwikiwe mu nzu, abatwawe n’imigezi n’abandi.

Icyakora avuga ko bibabaje kandi bibangamira intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu bwiyunge n’amajyambere kuba hari abazi aho imibiri yajugunywe ariko ntibahavuge ngo ishyingurwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version