Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imigambi Ya Jean Pierre Bemba Uherutse Gushyirwa Mu Buyobozi Bw’Ingabo Za DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Imigambi Ya Jean Pierre Bemba Uherutse Gushyirwa Mu Buyobozi Bw’Ingabo Za DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2023 12:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uyu mugabo wayoboye inyeshyamba za MLC, yavuze ko agiye guha isomo abo ari bo bose bagize igihugu cye agatobero. Bemba ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu.

Yigeze kuba  Visi Perezida ku bwa Perezida Joseph Kabila, kugeza mu 2006.

Nyuma y’aho nibwo yatawe muri yombi ajya gufungirwa i La Haye mu Buholandi.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’ingabo, ubu Jean Pierre Bemba ari kwisuganya ngo agane muri Minisiteri atangire akazi.

Abo mu ishyaka rye bavuga ko nagera mu kazi azatangira gukora uko bishoboka kose ngo arandure burundu uwo ari we wese wagize DRC insina ngufi acamo urukoma.

Icyakora hari amakuru avuga ko iyi nyeshyamba itishimiye gushyirwa muri Guverinoma iyobowe na Sama Lukonde.

Bivugwa ko yifuzaga ko ari we wagirwa Minisitiri w’Intebe.

Igihugu yahawe kuba Minisitiri w’ingabo zacyo, kimaze igihe cyarayogojwe n’inyeshyamba z’ubwoko bwose.

Ku isonga haza FDLR kuko ihamaze igihe kurusha iyindi n’ubwo na M23 nayo itoroshye.

Uyu mutwe ariko wo ufite umwihariko kubera ko usaba Guverinoma ya DRC gukurikiza amasezerano bagiranye hanyuma amahoro agahinda.

Narangiza kujya mu nshingano, Jean Pierre Bemba azaba afite akazi karimo no kuvugurura ingabo no kuzuha ibyo zikeneye byose  ngo zikore akazi kazo.

Ingabo za DRC kandi zifite ikibazo cy’uko n’abashinzwe kuzitaho bazihemukira n’amafaranga zari guhembwa bakayarya.

Kutagira ‘moral’ ku rugamba kubera kudahembwa, bituma zitarwana nk’uko bikwiye.

Andi makuru avuga ko Tshisekedi yahaye Bemba ubutumwa bwo kubiza u Rwanda icyokere kuko ngo ari rwo rubajujubya.

Yategetswe  guhuriza hamwe imikorere ya gisirikare muri  DRC haba ku butaka, amazi n’ikirere.

TAGGED:BembaDRCfeaturedIgisirikareRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali WAFUNZWE
Next Article Handball Ya Polisi Y’u Rwanda Yatsinze Iya Uganda Ku Mukino Wa Nyuma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?