Uyu mugabo wayoboye inyeshyamba za MLC, yavuze ko agiye guha isomo abo ari bo bose bagize igihugu cye agatobero. Bemba ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu.
Yigeze kuba Visi Perezida ku bwa Perezida Joseph Kabila, kugeza mu 2006.
Nyuma y’aho nibwo yatawe muri yombi ajya gufungirwa i La Haye mu Buholandi.
Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’ingabo, ubu Jean Pierre Bemba ari kwisuganya ngo agane muri Minisiteri atangire akazi.
Abo mu ishyaka rye bavuga ko nagera mu kazi azatangira gukora uko bishoboka kose ngo arandure burundu uwo ari we wese wagize DRC insina ngufi acamo urukoma.
Icyakora hari amakuru avuga ko iyi nyeshyamba itishimiye gushyirwa muri Guverinoma iyobowe na Sama Lukonde.
Bivugwa ko yifuzaga ko ari we wagirwa Minisitiri w’Intebe.
Igihugu yahawe kuba Minisitiri w’ingabo zacyo, kimaze igihe cyarayogojwe n’inyeshyamba z’ubwoko bwose.
Ku isonga haza FDLR kuko ihamaze igihe kurusha iyindi n’ubwo na M23 nayo itoroshye.
Uyu mutwe ariko wo ufite umwihariko kubera ko usaba Guverinoma ya DRC gukurikiza amasezerano bagiranye hanyuma amahoro agahinda.
Narangiza kujya mu nshingano, Jean Pierre Bemba azaba afite akazi karimo no kuvugurura ingabo no kuzuha ibyo zikeneye byose ngo zikore akazi kazo.
Ingabo za DRC kandi zifite ikibazo cy’uko n’abashinzwe kuzitaho bazihemukira n’amafaranga zari guhembwa bakayarya.
Kutagira ‘moral’ ku rugamba kubera kudahembwa, bituma zitarwana nk’uko bikwiye.
Andi makuru avuga ko Tshisekedi yahaye Bemba ubutumwa bwo kubiza u Rwanda icyokere kuko ngo ari rwo rubajujubya.
Yategetswe guhuriza hamwe imikorere ya gisirikare muri DRC haba ku butaka, amazi n’ikirere.