Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imihanda Ya Kilometero 70 Igiye Kubakwa Mu Mujyi Wa Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Imihanda Ya Kilometero 70 Igiye Kubakwa Mu Mujyi Wa Kigali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2022 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo bwatangije icyiciro cya kabiri cyo kuwubakamo imihanda. Igiye kubakwa ubu ingana na Kilometero 70.

Umushinga wose uteganya ko hazubakwa imihanda ireshya na Kilometero 215, ikazaba yarangiye bitarenze umwaka wa 2024.

Kuri uyu wa Kane Taliki 24, Ugushyingo, 2022 nibwo hatangiye kubakwa biriya bilometero nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru.

Iyi mihanda irimo umuhanda wa  UTEXRWA -Kagugu; uwa Rwinyana Village, Remera-Baho Polyclinic-RDB, Migina- Contrôle Technique, Mulindi- Gasogi- Kabuga, Busanza- Muyange, Kagarama- Muyange, SONATUBES-Sahara, Miduha-Mageragere, n’uwa Rugenge- Muhima Hospital-Nyabugogo.

Umujyi wa Kigali wemeza ko abakozi bawo n’abakorera kompanyi zubaka imihanda bazaba bari kuri site mu masaha y’akazi kugira ngo bafashe uwagira ikibazo ahura na cyo mu gihe yaba ageze muri uwo muhanda agasanga utari nyabagendwa.

Dr. Mpabwanamaguru yagize ati: “Rimwe na rimwe muzasabwa gukoresha indi mihanda ishamikiye ku yavuzwe haruguru mu gihe imirimo izaba irimo gukorwa.”

Biteganyijwe ko mu iyubakwa ry’iyi mihanda, abatuye ingo 2,009 zizahabwa ingurane zikimuka.

Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire, Emmanuel Katabarwa  yabwiye itangazamakuru ko hari imihanda iteganyijwe kuzaba yuzuye bitarenze muri Kamena 2023.

Izaba yaruzuye mu gihe umwaka w’ingengo y’imari uzaba ugana ku musozo.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko ikibazo gihari ari icy’uko imvura igira itya igakoma mu nkokora ibikorwa byo kubaka.

Iyo itabujije abantu kubaka, isenya ibyo bubatse bagatangira bundi bushya.

Ati: “Gusa rimwe na rimwe duhura n’imbogamizi zirimo imvura nyinshi, imiterere mibi y’imihanda imwe n’imwe ndetse n’izindi mpamvu zishobora kudindiza ibikorwa byo kubaka.”

Muri iyi gahunda yo kubaka iriya mihanda, hari n’undi izubakwa urimo uwa Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze ufite ibilometero 10.4, ariko kuri ubu hakaba hakirimo gukorwa inyigo y’uburyo uzubakwa.

Muri rusange biteganywa ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ushobora kurangira hubatswe imihanda 21 ihuza ibice bitandukanye.

Hasanzwe kandi hari umugambi wo  kwagura umuhanda Giporoso-Kabuga, ndetse muri uyu muhanda harategurirwa umuhanda unyura mu kirere umeze nk’uwuzuye Kicukiro Centre.

Imihanda inyuranamo, umwe hasi undi  hejuru, iteganywa kuzubakwa ari 43.

Izajyana no kubaka imihanda migari ifite ibisate bine.

TAGGED:featuredImihandaKaburimboKigaliMpabwanamaguruUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urwego Rw’Umuvunyi Na Transparency Ku Bibazo Idatangaho Inyandiko
Next Article Kanye West Aravugwaho Kwerekana Amashusho Y’Urukozasoni Y’Uwahoze Ari Umugore We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?