Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 October 2025 10:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ikirango cya Shampiyona ya Basketball muri Amerika.
SHARE

Imyaka yari ibaye itandatu Shampiyona ya Basketball y’Abanyamerika, NBA, ihagaritswe mu Bushinwa gusa ubu yasubukuwe. Mu mpera z’iki Cyumweru nibwo amakipe abiri yo muri Amerika azakinira ahitwa Macau.

Ayo makipe ni The Brooklyn Nets na Phoenix Suns, akazakina kuwa Gatanu no ku Cyumweru.

Mu mwaka wa 2019 nibwo imikino ya NBA yari isanzwe ikinirwa mu Bushinwa yahagaritswe.

Byatewe n’ubwumvikane buke bwakuruwe na ‘tweet’ yakozwe n’umwe mu bayobozi b’ikipe yo muri NBA yavugaga ko ashyigikiye imyigaragambyo yakorwaga nabo muri Hong Kong bavugaga ko bashaka Demukarasi.

Ubuyobozi bwa NBA bwanze kumwamagana birakaza Ubushinwa.

Guhagarika iyo mikoranire byahombeje NBA kuko, nk’uko umuyobozi wayo witwa Adam Silver abivuga, yahombye miliyoni $ zibarirwa mu magana mu myaka itandatu ishize.

Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite abantu benshi bakina Basketball kuko babarirwa muri miliyoni 125 ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyamerika bose kuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zituwe n’abantu miliyoni 340.1, iyi ikaba imibare yo mu mwaka wa 2024.

Umuyobozi muri NBA warakaje Ubushinwa mu mwaka wa 2019 bigatuma bucana umubano nayo ni Daryl Morey wayoboraga ikipe Huston Rockets.

Umwe mu Bashinwa bakunda Basketball avuga ko ibyo NBA yakoze icyo gihe, byagombye kuyibera isomo ikijya yirinda kwivanga mu ngingo zitareba siporo.

Uwo ni Deng Weijian ukaba umusore w’imyaka 24 usanzwe ari umunyeshuri.

Umukino wa Basketaball watangiye kwamamara mu Bushinwa guhera mu mwaka wa 1979 ubwo waahgeraga bwa mbere.

Kwamamara kwawo kwarakuze cyane mu myaka yakurikiyeho ubwo umwe mu Bashinwa yaje kuwamamaramo ku rwego mpuzamahanga binyuze muri Shampiyona ya NBA, uwo akaba ari Yao Ming.

Yao Ming, Umushinwa wamamaye cyane muri Basketball ya Amerika. Ifoto:Getty Images.

Muri iki gihe, umubano mu bya siporo wongeye urasubukurwa ndetse hari ubufatanye bufite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amadolari($) wasahyizweho umukono ukazatangira mu gihe gito kiri imbere muri Macau.

Ntawamenya niba ibibazo bya politiki bikunze kuvuka hagati ya Beijing na Washington bitazongera gukoma imbere ubufatanye muri siporo.

South China Morning Post yanditse ko Micheal Jordan ari mu bagize uruhare runini mu gutuma Basketball iba umukino ukomeye mu Bushinwa.

TAGGED:AmerikaBasketballImikinoUbushinwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike
Next Article Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

You Might Also Like

Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?