Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Ikirango cya Shampiyona ya Basketball muri Amerika.

Imyaka yari ibaye itandatu Shampiyona ya Basketball y’Abanyamerika, NBA, ihagaritswe mu Bushinwa gusa ubu yasubukuwe. Mu mpera z’iki Cyumweru nibwo amakipe abiri yo muri Amerika azakinira ahitwa Macau.

Ayo makipe ni The Brooklyn Nets na Phoenix Suns, akazakina kuwa Gatanu no ku Cyumweru.

Mu mwaka wa 2019 nibwo imikino ya NBA yari isanzwe ikinirwa mu Bushinwa yahagaritswe.

Byatewe n’ubwumvikane buke bwakuruwe na ‘tweet’ yakozwe n’umwe mu bayobozi b’ikipe yo muri NBA yavugaga ko ashyigikiye imyigaragambyo yakorwaga nabo muri Hong Kong bavugaga ko bashaka Demukarasi.

Ubuyobozi bwa NBA bwanze kumwamagana birakaza Ubushinwa.

Guhagarika iyo mikoranire byahombeje NBA kuko, nk’uko umuyobozi wayo witwa Adam Silver abivuga, yahombye miliyoni $ zibarirwa mu magana mu myaka itandatu ishize.

Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite abantu benshi bakina Basketball kuko babarirwa muri miliyoni 125 ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyamerika bose kuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zituwe n’abantu miliyoni 340.1, iyi ikaba imibare yo mu mwaka wa 2024.

Umuyobozi muri NBA warakaje Ubushinwa mu mwaka wa 2019 bigatuma bucana umubano nayo ni Daryl Morey wayoboraga ikipe Huston Rockets.

Umwe mu Bashinwa bakunda Basketball avuga ko ibyo NBA yakoze icyo gihe, byagombye kuyibera isomo ikijya yirinda kwivanga mu ngingo zitareba siporo.

Uwo ni Deng Weijian ukaba umusore w’imyaka 24 usanzwe ari umunyeshuri.

Umukino wa Basketaball watangiye kwamamara mu Bushinwa guhera mu mwaka wa 1979 ubwo waahgeraga bwa mbere.

Kwamamara kwawo kwarakuze cyane mu myaka yakurikiyeho ubwo umwe mu Bashinwa yaje kuwamamaramo ku rwego mpuzamahanga binyuze muri Shampiyona ya NBA, uwo akaba ari Yao Ming.

Yao Ming, Umushinwa wamamaye cyane muri Basketball ya Amerika. Ifoto:Getty Images.

Muri iki gihe, umubano mu bya siporo wongeye urasubukurwa ndetse hari ubufatanye bufite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amadolari($) wasahyizweho umukono ukazatangira mu gihe gito kiri imbere muri Macau.

Ntawamenya niba ibibazo bya politiki bikunze kuvuka hagati ya Beijing na Washington bitazongera gukoma imbere ubufatanye muri siporo.

South China Morning Post yanditse ko Micheal Jordan ari mu bagize uruhare runini mu gutuma Basketball iba umukino ukomeye mu Bushinwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version