Imikino Yongereye Ubufatanye Bwa Polisi Zo Mu Karere Kacu- IGP Namuhoranye

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye mu ijambo yavuze ubwo harangizwaga imikino ya EAPCO yaberega mu Rwanda, yavuze ko iriya mikino yafashije abapolisi bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo gukomeza umurunga ubahuza.

IGP Namuhoranye yari yaje gutera akanyabugabp abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda bakinaga umukino wa nyuma wabahuje na bagenzi babo ba Uganda ukarangira u Rwanda rutsinze Uganda.

Namuhoranye yavuze ko mu minsi irindwi abapolisi bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bari bamaze mu Rwanda hari byinshi byabahuje bituma barushaho kumenyana.

Uko kumenyana ngo kuzabafasha no mu mikoranire izakurikiraho.

- Advertisement -

Ati: “ Ndashima abapolisi tumaranye iminsi irindwi muri iyi mikino kubera ko bagaragaje ubuvandimwe buturanga mu mikino kandi bizakomeza bigaragaze imikoranire yacu mu gihe kiri imbere.”

IGP Felix Namuhoranye yashimye abantu bose bagize uruhare mu itegurwa n’imikinirwe y’imikino ihuza Polisi zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimye n’uburyo imisifurire yagenze.

IGP Namuhoranye aha igihembo CIP Sylvestre Twajamahoro wari uhagarariye ikipe ya Karate muri Polisi y’u Rwanda

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’izindi Polisi mu bikorwa bitandukanye harimo n’imikino.

Nawe yashimye ubufatanye n’umutima wa kivandimwe waranze abapolisi bitabiriye imikino ya EAPCO imaze iminsi irindwi ibera mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version