Itangazamakuru ryo muri Nigeria no hanze yayo rivuga ko Bola Tinubu uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Nigeria yagiye mu Bufaransa mu bitaro biri ahitwa Neuilly-sur-Seine ngo basuzume uko ubuzima bwe bwifashe.
Tinubu afite imyaka 78 y’amavuko.
Abakurikirana uko abanyapolitiki ba Nigeria basimburana ku butegetsi bavuga ko ikibazo ari uko benshi baba bakuze.
Kuba Tinubu atangiye ajya kwisuzumisha, hari bamwe byateye impungenge bavuga ko nabyo bishobora kuba ari ikibazo cy’ubuzima bwe gitangiye kugaragara.
Atangiye gusuzumisha ubuzima bwe, amaze ukwezi kumwe atorewe kuyobora Nigeria, igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abantu benshi muri Afurika kuko ituwe na 223,804,632.
Bola Ahmed Tinubu asanzwe aba mu ishyaka riri ku butegetsi akaba n’umwe mu bakire b’abanya Politiki bakomeye muri Nigeria.