Inzego ziyobora umupira w’amaguru mu Bwongereza zatangaje ko amarushanwa ya Premier League na English Football League abaye ahagaze kubera ko igihugu cyose n’isi muri rusange bari mu cyunamo cy’urupfu rw’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II waraye utanze.
Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko bibaye ngombwa ko ifata icyo cyemezo kitoroshye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu kandi abayobozi b’amakipe yitabira ariya marushanwa bahuye bunamira umwamikazi Elisabeth II.
Umuyobozi wa Premier League witwa Richard Masters yavuze ko imikino yose yari iteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru harimo n’iyari buzakinwe ku wa Mbere Taliki 12, Nzeri, 2022 ibaye ihagaritswe.
Abayobozi bavuga ko igihe igihugu kirimo bikomeye bityo ko imikino igomba kuba ihagaze kugeza igihe kizatangazwa nyuma.
The Mail yanditse ko kuba hari imikino isubitswe, bizagira ingaruka ku migendekere ya Shampiyona kuko nta byumweru biri hagati byazakoreshwa nk’inzibacyuho.
Elisabeth II yatanze( gutabaruka) afite imyaka 96 y’amavuko muri yo igera kuri 70 akaya yari ayimaze ku ngoma.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu Bayobozi b’ibihugu byo ku isi bafashe mu mugongo ab’ibwami mu Bwongereza ndetse n’abagize Umuryango Commonwealth kubera urupfu rw’umwamikazi Elisabeth II.
Kuri uyu wa Kane abo mu ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza bavugaga ko uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru, ari mu bitaro kandi ko abaganga bahangayikiye ubuzima bwe.
Ku myaka 96 y’amavuko, niwe muntu wayoboye u Bwongereza igihe kirekire kugeza ubu.