U Rwanda rumaze igihe kirekire rubwira amahanga ko ruzi neza ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bukorana na FDLR ariko hari bamwe bakeka ko ari ugusebanya cyangwa se imvugo yo guharabika umwanzi.
Icyakora si ko bimeze!
Mu buryo bukozwe neza kandi bwa gihanga, ubutasi bw’u Rwanda bwakusanyije amakuru afatika yerekana ko FDLR na FARDC babaye nk’agati k’inkubirane.
Ikinyamakuru kitwa Africa Intelligence gitangaza ko amakuru u Rwanda rwabonye kuri FDLR rwayasangije amahanga kugira ngo nayo yirebere ko ibyo ruvuga rubifitiye ibihamya.
Mu gihe gihagije, Kigali yakoresheje uburyo bwayo bwo gukusanya no gusesengura amakuru ku mikoranire hagati y’abasirikare bakuru ba DRC n’imitwe y’inyeshyamba cyane cyane FDLR.
Hasinywe amasezerano y’imikoranire…
Amakuru adashidikanywaho avuga ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, abasirikare bakuru ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’abakuru ba FDLR.
Raporo ivuga ko muri kiriya gihe, ubuyobozi bukuru bw’ingabo za DRC bwahuye n’umuyobozi mukuru wa FDLR witwa Major General Pacifique Ntawunguka.
Ntawunguka asanzwe yarashyiriweho ibihano n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.
Pacifique Ntawunguka niwe mugaba mukuru w’abarwanyi ba FDLR ariko abambari be bamwita OMEGA.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, Omega yahuye n’umuyobozi w’ingabo za DRC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru witwa Constant Ndima Kongba.
Nyuma y’amezi make, baje kuvugana kuri telefoni, Omega asaba Kongba kumuha amafaranga nawe akamwoherereza abarwanyi bazamufasha kurwana muri Rutshuru.
Buri murwanyi wa FDLR yagombaga gutangwaho $300.
Si abarwanyi basanzwe bagombaga kurwana muri iriya ntambara ahubwo ni ab’intoranywa ba FDLR bagize umutwe witwa ‘Commandos de Recherche et d’Action en Profondeur’.
Uyu mutwe wayoborwaga na Col Ruvugayimikore Ruhinda.
Haciyeho iminsi itatu gusa, ibintu ntibyagenze neza neza nk’uko Omega yabishakaga kubera ko uwagombaga kumwishyura atamwishyuye neza.
Abarwanyi be 45 bahisemo kutifatanya n’ingabo za DRC muri Kivu ya Ruguru kuko batishyuwe.
Bari bagize itsinda riyobowe na Lieutenant Noheli Nyiringabo.
Africa Intelligence yabajije Lieutenant General Ndima Kongba iby’iyi mikoranire arabihakana aratsemba!
U Rwanda rwabibwiye Tshisekedi…
Mu gukomeza gukurikiranira hafi iby’iyi mikoranire, u Rwanda rwaje kubona ko DRC iha abarwanyi ba FDLR intwaro, imyambaro, imodoka n’ibindi.
Mu nyandiko z’amakuru u Rwanda rufite, harimo ko muri Kamena, 2022 ubuyobozi bw’ingabo za DRC bwahaye abarwanyi ba FDLR imyambaro ya gisirikare barambuka bajya muri Uganda kugira ngo bazahave baza kurwanya abarwanyi ba M23 bari bamaze kwigarurira Bunagana.
Uganda ibi yarabibonye ibirenza ingohe.
Taliki 11, Nyakanga, 2022, hari amakuru yagejejwe mu Biro bya Perezida Tshisekedi amumenyesha imikoranire y’ingabo ze na FDLR.
Tshisekedi yasubije intumwa z’u Rwanda zamuzaniye ayo makuru ko ‘ntacyo yari ayazi ho.’
Icyakora aherutse kwerurira bagenzi be bari bahuriye mu nama ko azi imikoranire y’ingabo ze na FDLR.
Taliki 06, Nyakanga, 2022, Perezida Tshisekedi yategetse ko Major General Peter Nkuba Cirimwami yoherezwa muri Ituri.
Mbere yari ashinzwe guhangana na M23 mu gace k’imirwano ka Sokola II, akaba ari we ukekwaho kuba umuhuza ukomeye wa FDLR na FARDC, ibikorwa yatangiye mu ntangiriro za 2022.
Ibyo Ntawunguka yemeranyije na FARDC
Nyuma gato yo guhabwa inshingano zo kuyobora FDLR nyuma y’urupfu rwa Mudacumura mu mwaka wa 2019, Pacifique Ntawunguka yatangiye kugirana imishyikirano na bamwe mu bayobozi bo muri Rutshuru.
Bidateye kabiri, taliki 03, Gashyantare,Ntawunguka yahuye na Constant Ndima Kongba bahurira mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Icyo gihe hari n’umuvugizi w’ingabo za DRC witwa General Sylvain Ekenge n’abandi basirikare bakoraga mu rwego rw’iperereza.
Iminsi mike yakurikiyeho yerekanye ko ya nama hari umusaruro yatanze kubera ko hari abarwanyi 50 ba FDLR boherejwe ahitwa Kibumba kugira ngo bakorane bya hafi n’umwe mu basirikare bakuru ba FARDC wahakoreraga.
Uko iminsi yahitaga indi igataha, ni ko umubano hagati y’ibice byombi wakuraga.
Muri Kamena, 2022 ahitwa Pinga habereye inama ikomeye yitabiriwe n’abahagarariye imitwe y’inyeshyamba myinshi ndetse n’ubuyobozi bwa FARDC.
Uretse FDLR, indi mitwe yari ihagarariwe ni uwitwa Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS), the NDC-Rénové (NDC-R) na Maï-Maï Nyatura.
Peter Cirimwami niwe wari wayiteguye, irangira habayeho ubwumvikane bw’uko nta mirwano izaba hagati ya FARDC n’iriya mitwe, ahubwo ko izayifasha kurwanya M23.
FDLR yabyungukiyemo
Hari izindi nama FARDC na FDLR bakoranye kandi u Rwanda rwarazimenye ndetse na UN irazimenya na MONUSCO biba uko.
Abitabiraga ziriya nama bazwi kurusha abandi ni Guverineri Constant Ndima, Peter Cirimwami na Colonel Salomon Tokolonga wahoze uyobora ishami ry’ubutasi rya gisirikare rya Operation Sokola II, ubu akaba asigaye ayobora ingabo zigize ikitwa Regiment ya 3410 ikorera i Masisi ahari ikigo FDLR yitorezamo.
Iyi mikoranire yatumye FDLR ibona amafaranga, ishaka abarwanyi n’intwaro, irongera iriyubaka.
Muri iki gihe ifite abarwanyi bari hagati ya 2,000 na 2,500.
Ku ruhande rwa UN, yo ivuga ko FDLR igizwe n’abarwanyi bagera kuri 1,500 cyangwa munsi yabo.
Mu mikoranire ya FARDC na FDLR haje no kubamo kurwanya M23 n’ubwo bitaboroheye.
Mu gushaka gusobanura aho M23 ikura imbaraga, ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko u Rwanda ari rwo ruyifasha.
Ku ruhande rwa FARDC, yo yaje kwitabaza n’abarwanyi b’abacanshuro bakomoka muri Roumania bahoze bakorera umutwe w’ingabo z’Abafaransa Légion Etrangère.
Kinshasa nta makuru ahagije igira…
Kuba ingabo za FARDC zikunze gutwindirwa ku rugamba, biterwa ahanini n’uko inzego za DRC nta makuru ahagije zigira.
Ni icyuho kigaragara haba mu gisirikare no mu gisivili.
Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare rwitwa Détection Militaire des Activités Anti-Patrie, DEMIAP, n’urundi rwitwa Agence Nationale de Renseignement (ANR) ndetse na Direction Générale de Migration (DGM)…zose nta makuru afatika zigira.
Abayobozi b’izi nzego ari abo Jean Claude Bukasa uyobora ikitwa National Security Council (CNS) na Jean-Hervé Mbelu Biosha uyobora Agence Nationale de Renseignement bose ni mu gicuku.
Kutagira amakuru bibuza abanyapolitiki gufata ibyemezo bihamye bigamije kurinda igihugu.
Amakuru yose DRC ikoresha ngo ikore ibikorwa bya gisirikare iyahabwa na MONUSCO kuko ari yo byibura ifite n’iryo koranabuhanga.
Drones za UN nizo ziha amakuru ingabo za DRC
Mu magambo avunaguye, ngiyo imikorere n’imikoranire hagati ya FARDC na FDLR nk’uko isobanurwa na Africa Intelligence mu nkuru yayo yasohotse taliki 13, Werurwe, 2023.