Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imirenge Ibiri Yashyizwe Muri Guma Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Imirenge Ibiri Yashyizwe Muri Guma Mu Rugo

admin
Last updated: 05 May 2021 11:40 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko kubera imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kwiyongera cyane, imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi, yashyizwe muri guma mu rugo.

Ntabwo hatangajwe igihe iyo guma mu rugo izamara, gusa abakozi ba Leta n’abikorera muri iyi mirenge basabwe gukorera akazi kabo mu ngo guhera kuri uyu wa 6 Gicurasi.

Amabwiriza akomeza ati “Ingendo hagati y’imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo n’ibindi bice bihana imbibi nayo zirabujijwe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.”

“Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.”

Kuri uyu wa Gatatu Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abasanzwemo COVID-19 ari abantu 70, bituma abamaze kwandura bose baba 25.421. Abasaga 93.2 ku ijana bamaze gukira.

Mu barwayi bashya babonetse, urebye ku turere dufite imirenge yashyizwe mu rugo, Gicumbi ifitemo 22 naho Karongi ni 13. Ni natwo turere turi imbere y’utundi.

Karongi imaze iminsi igaragaramo ubwandu bwinshi, aho nko ku wa Mbere bwo habonetsemo abanduye bashya 34 mu barwayi 58 babonetse uwo munsi.

Mu gihe iyo mirenge yashyirwaga muri guma mu rugo, ni nako indi itandatu yayikurwagamo nyuma y’ibyumweru bisaga bitatu.

Iyo mirenge ni  Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara na Ruramba mu karere ka Nyaruguru.

Ni icyemezo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko yafashe “ishingiye ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya COVID-19 mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru, Gicumbi na Karongi.”

Mu mirenge yakuwe muri Guma mu rugo, insengero zahawe uburenganzira zemerewe gufungura zubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu agenga imikoreshereze y’insengero.

Inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu yemeje ko insengero zahawe uburenganzira bwo gukora zishobora kwakira abantu kugeza kuri 50% ugereranyije n’ubushobozi bwazo, bavuye kuri 30%.

TAGGED:COVID-19featuredGicumbiGuma mu RugoKarongi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amasaha Y’Ingendo Yagejejwe Saa Yine Z’Ijoro, Gyms Zirakomorerwa
Next Article Kagame Yagiranye Ibiganiro N’Umuhungu Wa Idriss Déby Wayoboye Chad
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?