Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imiryango 144 Yatujwe Mu Mudugudu Wa Kinigi Watwaye Miliyari 27 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imiryango 144 Yatujwe Mu Mudugudu Wa Kinigi Watwaye Miliyari 27 Frw

admin
Last updated: 04 July 2021 4:11 pm
admin
Share
SHARE

Imiryango 144 igizwe n’abantu 685 yatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze, nka kimwe mu bikorwa bijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora.

Ni umudugudu wahawe ibikorwa remezo byinshi birimo Irerero (ECD), amazi, amashanyarazi n’ivuriro. Wuzuye utwaye miliyari 26.6 Frw, wubakwa ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda.

Watashywe kuri iki Cyumweru na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ku munsi wo Kwibohora, yashimye uyu mushinga ugiye guhindura imibereho y’abaturage ba Kinigi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati “Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi watashywe uyu munsi kimwe n’indi mishinga ijyanye no guteza imbere abaturage yakozwe n’Ingabo z’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, birerekana ugushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi twabigize umuco. Ndashaka nabyo kubibashimira.”

Uriya mudugudu urimo inzu z’ibyumba bibiri n’iz’ibyumba bitatu, ku buryo hari izishobora kugeza mu gaciro ka miliyoni 50Frw.

Zatujwemo abantu barimo abatishoboye n’abandi bari batuye mu gice cyubatswemo amahoteli menshi akomeye, ariko ugasanga ntabwo inzu zabo zijyanye n’igihe. Ziri ku buso bwa hegitari 17.6.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana, yavuze ko icyagiye gishingirwaho mu gutanga inzu ari umubare w’abagize umuryango.

Yakomeje ati “Yewe n’aho umubare wagaragara ko ari benshi, intebe zose ziri mu ruganiriro rwabo ni intebe zihinwa ku buryo nijoro zishobora kuba zakoreshwa (nk’uburiri).”

- Advertisement -

Imyaka y’abagize umuryango kandi yagiye ishingirwaho, niba ari nk’abantu bakuze bagashyirwa mu nzu zo hasi, imiryango ikiri mito igatuzwa hejuru.

Rucyahana yakomeje ati “Uyu mudugudu ufite umwihariko ko abantu batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi ubutaka bari basanganywe bazabugumana, bakomeze babuhinge, Akarere kazanabafasha kugira ngo babone n’imbuto bazakoresha mu gihembwe gitaha bahinga.”

“Hari n’ikindi gikorwa kigiye gukorwa kitari cyakarangiye uyu munsi, cyo kububakira ubuhunikiro ho bashobora guhunika imyaka yabo, cyane cyane ko hano dufite abahinzi benshi cyane b’ibirayi.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abimuwe bari baturanye n’amahoteli, ikigamijwe ari uko bajya mu cyerekezo kimwe na hoteli begeranye, bakegerezwa amashuri meza ku buryo abana babo baziga neza bakabasha kuyakoramo.

Ati “Ndetse n’ayo mahoteli n’abayasura bakaba baza gusura ibi bikorwaremezo bituranye nayo. Ni na gahunda izakomeza hirya no hino muri kano gace gaturanye na Pariki y’igihugu y’Ibirunga, aho twifuza ko abaturage batuzwa mu midugudu nk’iyingiyi y’icyitegererezo.”

“Ari Rushubi turateganya ko hazatuzwa imiryango isaga 5000, hari n’ahandi hazatuzwa imiryango isaga 10.000, ku buryo noneho abaturage bajya hamwe.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora, mu turere twose hari ibikorwa bigera hafi ku 2580 byatashywe cyangwa bizakomeza gutahwa.

Birimo amashuri bashya yubatswe muri gahunda ya leta yo kubaka ibyumba bishya ibihumbi 22, imihanda, ibigenga byo guhunikamo imyaka bisaga 110 n’amazi meza n’amashanyarazi byegerejwe abaturage.

Yakomeje ati “Byose bikaba biri muri ya gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kugeza ku baturage ibikorwa yabijeje igihe yiyamamazaga mu 2017. Ni gahunda rero yo kugenda tubateza imbere tubavana mu bukene.”

Gutaha uyu mudugudu wa Kinigi byashimishije bikomeye abahawe kuwuturamo.

Umwe yagize ati “Ngize imyaka 85, sinari ngishoboye kubaka, nta mugabo ngira, niyubakiraga none uriya muntu Imana yamanukiyeho iti ‘uriya muntu ko atacyishoboye reka tugirire neza abakecuru n’abasaza’, rwose ndamushimye uwiteka azamufashe.”

Undi we yavuze ko nta leta itabakoreye, kugeza ubwo igihe bamenyeshwaga ko bagiye kwimuka babasabye ko ibikoresho batunze bishaje bazabisiga, kuk bazasanga bateguriwe ibindi bishya.

Mu nzu bahawe harimo intebe nziza na televiziyo.

Uyu mudugudu utashywe muri gahunda imaze kumenyerwa yo gutaha bene ibi bikorwaremezo ku munsi wo Kwibohora.

Mu 2016 hatashywe umudugudu wa rweru mu Karere ka Bugesera, mu 2017 hatahwa uwa Shyira mu Karere ka Nyabihu, mu 2018 hatahwa uwa Horezo mu Karere ka Muhanga, mu 2019 hatahwa uwa Karama mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe mu mwaka ushize wa 2020 hatashywe uwa Gishura mu Karere ka Nyagatare.

Uyu mudugudu watashywe kuri iki Cyumweru
Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira ataha imwe mu nzu zigiye uturwamo
Izi nzu zagiye zihabwa intebe z’uruganiriro na televiziyo

TAGGED:featuredGatabazi JMVMaj Gen Murasira AlbertPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Ibingira Ntakiri Umugaba w’Inkeragutabara
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Ubutumwa Bwa Colonel Goïta Uyobora Mali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?