Imiryango Ikorera Mu Rwanda Yahawe Kuri Miliyari $2.7 z’Uwari Umugore Wa Jeff Bezos

Imiryango nka Kepler na GiveDirectly ikorera mu Rwanda, iri ku rutonde rw’indi 286 yatoranyijwe n’umuherwe MacKenzie Scott, ngo ihabwe ku nkunga ya miliyari $2.73 yemeye gutanga mu bikorwa by’ubugiraneza. Ni imiryango ikora mu nzego z’uburezi, ubugeni no kurwanya ivanguraruhu.

MacKenzie yahoze ari umugore wa Jeff Bezos washinze Amazon, umuherwe wa mbere ku isi.

Batandukanye mu 2019 ahita arongorwa Dan Jewett, umwarimu w’isomo ry’Ibinyabutabire (Chemistry) ku ishuri ryigenga rya Lakeside muri Seattle. Ni ryo abana ba Scott na Bezos bigagaho.

Bagitandukana, Scott w’imyaka 51 yahawe imigabane 4% muri Amazon, ku buryo ubu agaciro k’umutungo we kabarirwa hafi muri miliyari $60 nk’uko bitangazwa na Forbes.

- Advertisement -

Yahise yinjira muri gahunda ya Giving Pledge, yiyemeza gukoresha umutungo we mu gufasha imiryango itanga serivisi zikenewe cyane mu baturage ariko zidahabwa ubushobozi buhagije.

Giving Pledge yatangijwe mu 2010 n’abaherwe barimo Bill & Melinda Gates na Warren Buffett, ndetse hagenda hinjiramo n’abandi. Bezos we ntarimo.

Scott ku wa Kabiri yatangaje ko yemeye gutanga $2,739,000,000 agenewe inzego zifite imirimo itandukanye mu byiciro byakomeje kudahabwa ubushobozi buhagije no kwirengagizwa.

Kepler ifasha ibyiciro bitandukanye mu Rwanda birimo impunzi n’abenegihugu kubona uburezi bwo ku rwego rwo hejuru, kandi abanyeshuri bakoroherezwa kwiga binyuze mu nguzanyo. Ifite icyicaro i Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Yigisha guhera mu 2013 ku bufatanye na Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nayo itanga impamyabumenyi.

Umuyobozi Mukuru wa Kepler, Nathalie Munyampenda, mu itangazo yasohoye yavuze ko bishimiye bikomeye impano ya Scott na Jewett.

Ati “Inkunga yabo izafasha Kepler gutera indi ntambwe mu gutanga uburezi bufite ireme n’uburyo bushya bwo kubona imirimo ku banyeshuri bacu mu Rwanda, Ethiopia na Afurika, by’umwihariko ku byiciro byari byarasigaye inyuma.”

Yavuze ko ari inkunga izahindura ibintu kuri Kepler, ikazatuma uyu muryango urushaho kongera umusanzu wayo aho ukenewe kurusha ahandi.

Ni inkunga ya gatatu atanze Scott atanze, ku buryo muri rusange amaze gutanga miliyari zisaga $8.5.

Mu mwaka ushize yitanze miliyari zisaga $4 ku bigo bibika ibiribwa n’ibitanga ubutabazi bw’ibanze, serivizi zikenewe cyane muri iki gihe kubera icyorezo cya COVID-19 cyateye benshi ubukene.

Aheruka gutangaza izindi miliyari $1.7 mu mpano zigenewe imiryango iharanira uburinganire bushingiye ku ruhu, uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina n’imihindagurikire y’ibihe.

Scott ni umuherwe wa 22 ku isi, akaza ku mwanya wa gatatu mu bagore.

Yatandukanye na Bezos bamaranye imyaka 25, ndetse yamufashishe gutangiza Amazon mu 1994.

Bafitanye abana bane, abahungu batatu babyaranye n’umukobwa umwe bemeye kurera.

Mackenzie Scott aheruka gutandukana na Jeff Bezos
Scott yahise ashaka undi mugabo, yiyemeza gukoresha umutungo we mu bugiraneza

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version