Imiryango Y’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi Baramagana Ibibera Muri DRC

AERG, GAERG n’indi miryango basohoye ibaruwa yamagana ubwicanyi bwibasira Abatutsi bavuga Ikinyarwanda baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abanditse iriya baruwa bavuga ko ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo biteye ubwoba.

Imbuga nkoranyambaga ngo zirekana ubwicanyi n’ihohoterwa bikorerwa abavuga Ikinyarwanda biganjemo Abatutsi.

Iriya nyandiko basohoye ivuga ko ibiri gukorwa muri kiriya gice cy’isi ari ibintu bishobora kuganisha kuri Jenoside nk’uko byigeze kugenda kuyakorewe Abatutsi mu Rwanda  mu mwaka wa 1994.

- Kwmamaza -

Ibika biri muri iyi nyandiko bivuga ko mu ntangiriro za Kamena, 2022 aribwo ubugome bwatangiye kwerekwa abavuga Ikinyarwanda bo mu Burasirazuba bwa DRC.

UN Yatanze Impuruza Kuri Jenoside Ishoboka Muri DRC

Ikindi bavuga ni uko uretse n’impuruza yabo, hari n’indi iherutse gutangwa n’Umujyanama w’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Madamu Nderitu avuga ko ibintu biri kubera muri gice cya DRC ari ibyo guhagarikwa amazi atararenga inkombe.

Bavuga kandi ko imvugo iri gukoreshwa muri kariya gace yo gutesha abantu agaciro n’ubumuntu ari  kimwe mu bintu bitegurira abantu kuzarimbura abandi.

Basaba ko bikwiye kurwanywa bigahagarara kuko bishobora kuzakurura kabutindi.

Abanditse kandi bagasinya kuri iriya nyandiko bavuga ko hari ibyago by’uko amakosa yabaye mu mateka yakongera akisubiramo.

Basaba amahanga kureba uko ibintu byahoshwa hakibona.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version