Minisitiri w’urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah avuga iyo urubyiruko rubonye akazi, bituma rukora rukinjiza bityo rukitunga, bigatuma rutishora mu byaha kubera ko ruba rufite icyo ruhugiyeho.
Yabivugiye mu butumwa yageneye abapolisi bitabiriye amahugurwa yo gukumira no kurwanya ibyaha mu kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14, Kamena, 2023 kibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda muri Kacyiru.
Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 106 baturutse mu mitwe n’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.
Harimo n’abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara no mu turere, abayobozi b’imitwe n’amashami atandukanye n’abayobozi ba sitasiyo za Polisi.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yabwiye abapolisi ko uruhare rwabo mu gushishikariza urubyiruko kwirinda ibyaha, rutuma rukora rukiteza imbere.
Ati: “Urubyiruko rugize umubare munini w’abaturage kandi muri rwo harimo abize, abatarize, abafite akazi n’abatagafite. Kugira ngo mumenye ibibazo urubyiruko rufite mu gace mukoreramo, ni ngombwa ko murugiraho amakuru arimo umubare w’abarugize, urwego rw’imibereho yabo n’ibyo bakora umunsi ku wundi”.
Minisitiri Dr. Abdallah Nepo Utumatwishima yabwiye abapolisi ko ari ngombwa ko bakomeza gukorana n’inzego z’ibanze n’izindi nzego zifite aho zihurira n’urubyiruko kugira ngo bamenye uko rubayeho bityo bashobore gukumira ibyaha rukora kandi n’ibyakozwe bishobore gukurikiranwa.
Avuga ko ababyeyi bagomba gukomeza gushishikarizwa inshingano zabo za kibyeyi, ntibaterere iyo.
Ababyeyi basabwa kujyana abana babo bose ku ishuri kandi uwataye ishuri akarisubizwamo kuko umwana utiga ahura n’ibyago byo kuraruka.
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ivuga ko umwana akwiye kwitabwaho haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ubwenge, akarindwa icyamudindiza mu mikurire no mu mitekerereze ye.