Banki y’Isi yatangije umushinga wo kubaka inganda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique iherutse kubohorwa n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique. Uyu mushinga wiswe ‘Industrialize Mozambique’
Iriya Ntara yari imaze imyaka myinshi yarabaye icyicaro cy’umutwe w’abarwanyi ba Islamic State, ishami rya Mozambique.
Imishinga yo guteza imbere iriya Ntara izajyanirana no guteza imbere indi Ntara yitwa Niassa.
Iby’uko biriya bice bigiye gushyirwamo ibikorwa by’iterambere byatangajwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Bwana Carlos Mesquita ubwo yari yasuye uruganda rwa Coca Cola ruri ahitwa Matola-Gare.
Carlos Mesquita avuga ko hagiye gushyirwaho itsinda ry’abahanga bagomba kwiga uko imishinga y’iterambere ishingiye ku buhinzi n’inganda yatangira kwigwa, hakitabwaho izafasha abaturage kwivana mu bukene mu gihe kitarambiranye.
Ikindi ngo ni uko mu gukora imishinga, izitabwaho ku ikubitiro ari ugufasha ubuhinzi n’ubworozi kgira ngo abaturage basubijwe mu byabo batazicwa n’inzara.
Ikinyamakuru Noticias kivuga ko Leta ya Mozambique yiteguye gukora amavugurura mu mategeko yayo kugira ngo abaturage bazakore akazi kabo nta ntugunda kandi bagakorere mu gihugu gikurikiza amategeko.