Leta y’u Rwanda imaze igihe ishaka uko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) byashyirwa ku rwego mpuzamahanga, nka bumwe mu buryo bwagabanya ko Abanyarwanda bajya kwivuriza hanze yarwo.
Muri Mata 2016 yasinyanye amasezerano y’igihe kirekire n’Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group cyo muri Angola, yo gucunga KFH ariko ikaguma ari ibitaro bya Leta.
Intego yari uko icyo kigo kizashorwamo miliyoni 21 z’amayero mu myaka itanu ya mbere.
Ibintu ariko ntibyagenze neza kuko ku wa 2 Mata 2019 Leta itari yishimiye imikorere y’icyo kigo isesa amasezerano, maze biriya bitaro bihabwa imiyoborere mishya.
Hari intambwe yatewe
Umuyobozi wungirije wa KFH, Dr Edgar Kalimba, yabwiye Taarifa ko ibi bitaro bikomeje kubaka ubushobozi mu buvuzi, haba mu ndwara zivurwa mu buryo busanzwe cyangwa izisaba kubagwa.
Hari gahunda ko uyu mwaka(2021) uzarangira ibi bitaro bitanga serivisi zo gusimbura ingingo haherewe ku mpyiko, ku buryo nk’umuntu ufite izitagikora, abonye umuha urwo rugingo barumushyiriramo bidasabye kujya mu Buhinde.
Dr Kalimba ati “Muri serivisi zindi nko mu ndwara zo mu nda, indwara ziterwa n’imisemburo, izo zose na zo dusigaye dufite abaganga noneho bahari igihe cyose, kandi turabona bigenda neza.”
Ibi bitaro bivuga ko byashyizeho gahunda y’imyaka itanu igamije kuzamura ubushobozi mu nzego zose, zaba abaganga n’ababafasha, ibikoresho bakenera n’ibikorwa remezo by’ibitaro.
Dr Kalimba ati “Tumaze kuzana abaganga benshi, hari n’abandi bagiye kuzaza mu minsi iri imbere, ibikoresho mu mezi make ashize twazanye imashini nshya ifotora mu mubiri (Magnetic Resonance Imaging, MRI), tuzana ‘Cath Lab’ (catheterization laboratory) izibura iminsi y’umutima yazibye. Kandi ni ikoranabuhanga, n’abaganga bavuye hirya no hino baraza bagasanga ibikoresho dufite bigezweho, ni byiza kandi bimeze neza.”
Mu bijyanye n’ibikorwa remezo, muri ibi bitaro hari inyubako nyinshi nshya, icyiciro cya mbere cyo kwagura ibi bitaro kikazatahwa mu minsi mike.
Dr Kalimba yakomeje ati “Twifuza ko byibuze ubushobozi dufite ubukungu bwakwikuba inshuro ebyiri byibuze. Ubwo ni ukuvuga ngo ibyumba tubagiramo, ibyumba tuvuriramo abarwayi b’indembe, ibitanda by’abarwayi muri rusange n’ibindi bikorwa remezo bifasha muri serivisi z’ubuvuzi.”
Imirimo yo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal iheruka kongererwamo imbaraga, nyuma yo kubona inguzanyo ya miliyoni $14 Frw yatanzwe na Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere ya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, TDB.
Serivisi zigiye kwegera Abanyarwanda
Dr Kalimba yavuze ko nyuma yo gusimbuza impyiko, hari gahunda ko n’izindi nsimburangingo mu myaka itanu iri imbere zaba zisimburirwa mu Rwanda.
Biteganywa ko hari uburyo Abanyarwanda bazahendukirwa n’izi serivisi, n’ubwo hatazavaho amafaranga menshi cyane kuko ibikoresho byifashishwa bihenze.
Nko mu kubaga umutima, nk’umuntu warwaye uburyo butuma ahantu hinjiza amaraso mu mutima hatifunga cyangwa ngo hafunguke bityo umutima ukaba wabyimba, agakoresho gasimbura urwo rugingo kagura hagati ya miliyoni 3-5 Frw bitewe n’ubwoko, utabaze imiti n’ibindi.
Dr Kalimba ati “Ibyo rero ni ibintu tumaze iminsi tuganira n’abayobozi bacu muri Minisiteri y’ubuzima, mu bigo by’ubwishingizi, hari ubushake bwo kugira ngo harebwe uburyo uko ubuvuzi buhanitse bwiyongera mu Rwanda, bugera kuri bose, uko bishobokla.”
Serivisi z’abanyacyubahiro
Dr Kalimba avuga ko muri ibi bitaro hari serivisi z’abanyacyubahiro cyangwa za VIP, ku buryo n’uwakenera icyumba kimeze nka hotel yakibona.
Avuga ko no mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na guverinoma bagize Commonwealth, CHOGM, nubwo iheruka gusubikwa, uwari kugira ikibazo yari kubona aho avurirwa hari ku rwego rwe.
Ati “Hari ibikoresho bigezweho dusigaye dufite, ku bijyanye n’ibyumba, dufite ibyumba rwose biri ku rwego rwiza cyane, birahari bishobora kwakira abayobozi, bakavurwa kandi mu buryo bwiza.”
“Ntabwo navuga ko wenda dufite 100%, ariko dufite urwego rwiza ku buryo no mu kwitegura CHOGM itarahagarara, twarasuwe basanga twiteguye kwakira abarwayi, barimo n’abanyacyubahiro.”
Hari ibikeneye kunozwa
Mu kwezi gushize Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal gutanga miliyoni 42 Frw, naho Ibitaro Bya Gisirikare Bya Kanombe bigatanga miliyoni 62 Frw.
Ni ukubera ikosa ry’umuganga ryatumye umugore acibwa ibere, byiswe ko arwaye kanseri kandi ntayo arwaye. Ni ikirego cyaturutse ku makosa yabaye mu 2017.
Dr Kalimba yavuze ko mu kuzamura serivisi, n’abaganga mu byo bakora bagomba guharanira gutanga icyizere mu babagana.
Yavuze ko ibi bitaro bizwiho gutanga serivisi nziza, ku buryo hari n’umugore wahabyariye akemeza ko serivisi yahawe ntaho zitaniye n’izo yaherewe i New York.
Gusa ngo hari ubwo ibintu bitagenda neza 100% nk’uko umuntu yabishakaga.
Dr Kalimba yakomeje ati “Ariko icyo tuzi ni uko mu bantu hagati ya 500 na 1000 twakira ku munsi, benshi babona ubuvuzi buhagije, bakishima, bakanabitubwira.”
“Ariko nanone nk’urwego rw’ubuvuzi muri rusange hari byinshi bitaranozwa, ariko twebwe nk’abaganga n’ibitaro na Minisiteri idushinzwe tugenda tubiganiraho, tunoza uburyo bwo kubazwa inshingano n’ibindi.”
Yashimangiye ibibazo byagiye bigaragara bitakagombye kubaho n’uburyo bizakosorwa, hagafatwa ingamba zituma bitazasubira.