Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imiterere y’Inzira Zigiye Gukoreshwa Muri Tour du Rwanda 2022
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Imiterere y’Inzira Zigiye Gukoreshwa Muri Tour du Rwanda 2022

admin
Last updated: 20 February 2022 10:26 am
admin
Share
SHARE

Tour du Rwanda igiye kuba ku shuro ya 14, mu irushanwa ritangira kuri iki Cyumweru rihereye ku gusiganwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali, rikazasozwa ku wa 27 Gashyatare 2022.

Ni irushanwa byitezwe ko rizarebwa n’Abanyarwanda bagera muri miliyoni 2, nyuma y’uko abafana bemerewe guhagarara ku mihanda bakareba iri rushawa, nubwo ari mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Kuri iki Cyumweru, iri rushanwa rirafungurwa mu rugendo rutangirira kuri Kigali Arena akaba ari naho rusorezwa, mu ntera ya 4.0km.

Ni ryo rushanwa rifatwa nk’iriruta andi muri Afurika, byitezwe ko ryitabirwa n’abakinnyi 95 bo mu makipe 19 yo mu bihugu bitandukanye. Abakinnyi bazarushanwa mu duce umunani tuzazengurukamu gihugu, mu ntera ya kilometero 937.

Ni irushanwa rizagena uzasimbura umunya-Espagne Cristian Rodriguez wo mu ikipe TotalEnergies mu kwambara umwenda w’umuhondo w’irushanwa yegukanye mu mwaka ushize.

Ntabwo muri uyu mwaka yitabiriye Tour du Rwanda, ku buryo ikipe ye izaba icungira cyane kuri Alexandre Geniez w’imyaka 33.

Uyu mugabo wanitabiriye amarushanwa akomeye mu Bufaransa, Espagne n’u Butaliyani, muri Tour du Rwanda 2021 yasoje ku mwanya wa 38, ariko yagize uruharerukomeye mu ntsinzi ya Cristian Rodriguez.

Muri iri rushanwa harimo abandi bakinyi baryegukanye mu bihe byashize barimo Samuel Mugisha n’Umunya Érythrée Natnael Tesfasion.

Harimo n’abantu umunani begukanye nibura agace kamwe muri Tour du Rwanda barimo Umufaransa Pierre Rolland, umunya Colombia Jhonatan Restrepo n’umunya Algeria Azzedine Lagab.

U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe abiri, ikipe y’igihugu na Benediction Ignite.

Umunyarwanda aheruka kwegukana iri ruhanwa mu 2018 ubwo Samuel Mugisha yasigaga abo bari bahanganye.

Inzira zizakoreshwa

  • 20/02/2022 : Agace ka mbere : Kigali Arena – Kigali Arena (4.0km)
  • 21/02/2022 : Agace ka kabiri: Kigali – Rwamagana (148.3km)
  • 22/02/2022: Agace ka gatatu: Kigali (MIC) – Rubavu (155.9km)
  • 23/02/2022: Agace ka kane: Kigali (Kimironko) – Gicumbi (124.3km)
  • 24/02/2022: Agace ka gatanu: Muhanga – Musanze (124.7km)
  • 25/02/2022: Agace ka Gatandatu: Musanze – Kigali (152.0km)
  • 26/02/2022 : Agace ka karindwi : Kigali – Kigali (152.6km)
  • 27/02/2022 : Agace ka munani : Kigali – Kigali (75.3km). Ni wo munsi wa nyuma w’irushanwa, rikazatangiriza kuri Canal Olympia ari naho rizasorezwa.
TAGGED:AmagarefeaturedTour du Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imyanzuro 8: Afurika N’u Burayi Byanzuye Ko Bigomba Kubana Mu Bwubahane
Next Article Polisi Yafashe Abakekwaho Gupfumura Inzu z’Abaturage Bakabiba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?