Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imiti Ikorerwa Hanze Iracyagoranye Kugera Mu Bihugu Bikennye-Raporo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Imiti Ikorerwa Hanze Iracyagoranye Kugera Mu Bihugu Bikennye-Raporo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2022 1:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Raporo y’uko imiti igera ku baturage isohorwa buri myaka ibiri ivuga ko ikibazo cy’uko imiti itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyembere kigihari.

Ni ubushakashatsi bwatangijwe n’ikigo kitwa Access to Medicine Foundation.

Ikibazo cy’imiti mike igera mu bihugu bikennye kimaze igihe.

Uretse no kuba ari mike , hari n’ubwo iza itujuje ubuziranenge.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubwo icyorezo COVID-19 cyadukaga mu isi, hari ibigo bikora imiti byashyize imbaraga mu gukora no kohereza imiti mu bihugu bikennye.

Ibi kindi biri no mu bikubiye muri raporo twavuze haruguru isanzwe ikorerwa mu Buholandi, i Amsterdam.

Imibare y’iki kigo ivuga ko muri iki gihe hari ubushake bugaragara bwo gukora no kohereza imiti mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere kuko ngo ubu bihagaze kuri 77% ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize ubwo hasohokaga ikindi cyegeranyo.

Icyo gihe byari kuri 40%.

Kimwe mu bigo byohereza imiti myinshi mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere ni ikitwa Novartis.

- Advertisement -

Kibanda k’ukohereza imiti ivura indwara zitandura, izo bita a non-communicable diseases.

N’ubwo ubushake bugaragara ko buhari, nta bwo bukurikirwa n’ibikorwa bigaragara.

Ubushakashatsi bukorwa mu rwego rwo guhangana na COVID-19 bwariyongereye ndetse biza kuvamo no gukora inkingo zitandukanye zirimo AstraZenica, Johnston&Johnston Pfizer n’izindi.

Ikibazo cyasigaye ari ukuzisaranganya mu batuye isi, Afurika kugeza ubu niyo isigara inyuma.

Abakoze kiriya cyegeranyo bavuga ko umuti witwa GSK uvura indwara zifata ubuhumekero ari wo wakozwe cyane hakurikiraho urukingo rwa Pfizer ndetse n’imiti ikorwa n’uruganda rwitwa Takeda rwo mu Buyapani.

Hari n’ubufatanye bwashyizweho n’ibigo byinshi by’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi hagamijwe ko imiti itandukanye y’indwara zitandura yagera ku bantu benshi nta kurobanura.

Ni ibyo bise ‘Global Health Equity.’

Umuyobozi w’ikigo Access to Medecine Foundation witwa Jayasree K. Iyer avuga ko bikwiye ko imiti ikorwa ari myinshi ariko ikanagera kubo igenewe kandi yujuje ubuziranenge.

Ubuyobozi bwa Access to Medecine Foundation butangaza ko hari ibyagezweho ariko hari n’ibindi bigomba kunozwa

Ibigo byafatanyije m’ugukora imiti hagamijwe ko igezwa ku bantu benshi ni Astellas, Boehringer Ingelheim, Johnson & Johnson, Merck, Novartis na Takeda.

Asaba ko ubwiyongere bw’imiti bugendana no kuyigeza ku bayikeneye bose aho bari ku isi.

Afurika igomba kwishakamo igisubizo…

Muri Gicurasi, 2022 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika ireke guhora itegereje ko hari abazayisagurira imiti, ibyiza ari uko yakubaka inganda ziyikora.

Umukuru w’u Rwanda icyo gihe yavuze ko Afurika yagombye kuzirikana umugani w’uko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Hari n’undi mugani usa n’uyu uvuga ko ‘nta rugo ruhahira urundi’.

Iby’uko ‘ak’imuhana kaza imvura ihise’, Umukuru w’u Rwanda yabivugiye mu Nama yari amazemo iminsi i Davos mu Busuwisi isanzwe ihuza abavuga rikijyana mu ngeri zose z’ubuzima bw’isi, haba muri Politiki, ubukungu, ubuzima, uburezi n’ahandi.

Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bari mu kiganiro yatanze ni Hage Geingob uyobora Namibia, Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyobora  Zimbabwe, Dr. Lazarus Chakwera uyobora Malawi ndetse na Visi Perezida wa Tanzania Dr. Philip Isdor Mpango.

Perezida Paul Kagame

Kuba ibihugu byakoze inkingo bwa mbere byarabanje gukingira abaturage babyo, ubwabyo ni ibisanzwe.

Icyakora kuri Perezida Kagame ni ngombwa ko n’ibihugu by’Afurika byishakamo ibisubizo ku bibazo bibireba, buri gihe ntibihore byumva ko hari uzabishakira uko byivana ‘mu bibazo byabyo.’

Perezida Kagame yemeza ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kwikemurira byinshi mu bibazo bafite.

Ngo nta wundi uzabagirira impuhwe kurusha bo ubwabo.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Kagame avuga ko kugira imyumvire yo kuba ‘nyamwigendaho’, bidakwiye kuko n’ubusanzwe ‘nta mugabo umwe’.

Icyo Umukuru w’u Rwanda avuga ni uko ibihugu by’Afurika byagombye gutera intabwe bikicyemurira ibibazo hanyuma hagira uza kubitera inkunga akaza afite aho ahera.

Abanyarwanda bo bavuga ko n‘Imana ‘ifasha uwifashije’.

TAGGED:featuredImitiInkingoKagamePerezidaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwiyemeje Ko Ibiganiro Biyobowe Na Angola Bizatanga Umusaruro- Prof Nshuti Manasseh
Next Article Canal + Rwanda Izerekana Imikino Yose Y’Igikombe Cy’Isi Binyuze Kuri English Pack DSTV
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?