Imodoka Zikoresha Amashanyarazi Mu Rwanda Zashyiriweho Ahandi Ho Kuyavoma

Kuri Kigali Convention Center haraye hamuritswe ahantu imodoka zikoresha amashanyarazi zizajya ziyavoma(ibyo bita gucaginga). Habaye ahantu ha kabiri zizajya zivoma amashanyarazi nyuma y’ahagenewe inganda hitwa  Kigali Special Economic Zone.

Muri iki gihe ikoranabuhanga rifasha imodoka kudakoresha ibikomoka kuri petelori rigezweho hirya no hino ku isi kandi abarengera ibidukikije bararishyigikiye.

Bavuga ko ibyuka bihumanya ikirere bigatuma gishyuha akenshi biva mu byo imodoka zisohora cyangwa ibisohorwa n’inganda.

Muri 2015 i Paris mu Bufaransa hateranye inama ya za Guverinoma hafi ya zose z’isi zemeza ko ibihugu bikize bigomba kugabanya kohereza mu kirere ibyuka bigihumanya biganjemo icyita Monoxyide de carbone(CO2).

- Kwmamaza -

Ariya masezerano avuga ko abantu batubahirije inama bahabwa n’abahanga mu by’ikirere, ahubwo bagakomeza kohereza ibyuka mu kirere baba bari gutema ishami ry’igiti bicariye.

Izi modoka zizafasha mu kubungabunga ibidukikije

Ibi bivuze ko bazahura n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe, imyuzure, inkangu, inkubi, inkongi n’ibindi bikabibasira.

Mu rwego rwo kubahiriza ibyo rwiyemeje, u Rwanda rwasanze ari ngombwa kongera gutera amashyamba ku buso bungana na 30% byu’ubutaka bwarwo bwose, rugakora n’ibindi birimo gushaka uko rwakoresha imodoka zidashaje hamwe n’izikoresha amashanyarazi.

Mu rwego rwo  gukoresha imodoka zitakoresha ibikomoka kuri petelori, uruganda ruteranyiriza imodoka mu Rwanda rwitwa Volkswagen rwasohoye imodoka zikoresha amashanyarazi ziswe e-Golf.

Umuyobozi w’ikigo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda Bwana Serge Kamuhinda yabwiye The New Times ko gushyiraho ahantu henshi ho kuvomera amashanyarazi yo gukoresha ari ingenzi muri gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yabwiye The New Times ati: “Ikintu cy’ingenzi dushaka ni uko tugendera muri gahunda imwe na Leta yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bisohorwa n’imodoka. Kuba twahisemo gushyira iri vomo hano ni uko ari ahantu heza ku basura u Rwanda bagacumbika muri iyi nyubako kubona uko bakoresha imodoka zifashisha amashanyarazi mu kazi kabo.”

Zizafasha mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere

Avuga ko hari ahandi hantu bari guteganya kuzashyira ariya mavomo kugira ngo haboneke ari henshi kuko hari gahunda y’uko imodoka zikoresha amashanyarazi ziziyongera.

Kugeza ubu mu Rwanda hari imodoka 20 zo muri buriya bwoko.

Zatangiye kugera ku isoko ryo mu Rwanda muri 2019

Ubwo hatahagwa ariya mavomo mashya y’amashanyarazi, Minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yashimye kiriya gikorwa avuga ko kije gufasha Leta muri gahunda zayo zo kugera ku ntego yihaye yo gufatanya n’amahanga kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ubwo hamurikwaga biriya bikorwa remezo kandi, banamuritswe ubwoko bushya bw’imodoka za Volkswagen  zitwa ‘ Polo  Sedan’.

Imodoka yo mu bwoko bwa Polo Sedan
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version